
Umuhoza Simbi Fanique ni umwe mu bari abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda barenga 8000 bahawe impamyabumenyi n’impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu.
Uyu mukobwa arangije amasomo y’ubuvuzi no kubaga abarwayi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr Simbi Fanique yashimiye Imana yamufashije mu rugendo rwe.
Mu magambo ye, Dr Simbi Fanique yiyambaje ijambo ryanditse mu gitabo cy’Imigani aho bagira bati “Imirimo yawe yiharire Uwiteka niho imigambi yawe izakomezwa.”
Simbi Fanique wahawe impamyabushobozi y’ubuganga ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017.
Ni irushanwa yitabiriye Intara y’Iburasirazuba ari na ho avuka; iwabo ni mu Karere ka Kirehe.
Iri rushanwa yegukanyemo ikamba ry’Igisonga cya Kane cya Miss Rwanda ryegukanywe na Iradukunda Elsa.
Somi Kakoma yabaye Umunyarwanda wa mbere ugaragaye mu ikinamico za Broadway
Nyuma yo kuririmbira muri Carnegie Hall, Somi Kakoma wubatse izina mu njyana na Jazz, yabaye Umunyarwanda wa mbere wakinnye ikinamico mu bitaramo bibera Broadway muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzikazi uherutse kumurika album yise “Dreaming Zenzile” igaruka ku munyabigwi mu muziki wa Afurika, Miriam Makeba, iherutse guhabwa igihembo cya Best Jazz Vocal Performance muri Inaugural Jazz Music Awards 2022 ndetse uyu mwaka ni umwe mu bantu batandatu bahawe igihembo cya Doris Duke Artist Award.
Laura Kabasomi Kakoma ukoresha amazina ya Somi ni umwe mu bazagaragara mu mukino wiswe “Jaja’s African Hair Braiding” uzerekanwa iminsi ibiri muri Broadway tariki 18 na 19 Ugushyingo 2023, ugaragaramo Dominique Thorne na Nana Mensah.
Aha muri Broadway ni ahantu hubashywe mu mujyi wa New York hari inzu z’imyidagaduro zisurwa na bamukererugendo benshi muri uyu mujyi.
Ni agace karangwa n’insakazamashusho nyinshi kandi nini zamaza ibikorwa bitandukanye bibahabera, bivugwa ko hari inzu 41 zikoreshwa n’abanyamuziki mu bikorwa by’imyidagaduro benshi bahita The Theater District.
Uyu mukino agiye gukinamo “Jaja’s African Hair Braiding” wanditswe na Jocelyn Bioh wo muri Ghana uyoborwa n’umukinnyi wa filime akanaziyobora Whitney White.
Ugaruka ku nzu z’abogoshi babirabura muri Harlem mu mujyi wa New York aho aba bimukira bagaragaza ubuhanga budasanzwe mukogosha no gusuka imisatsi y’abagore mu buryo butangaje, gusa baba bicariye intebe ishyushye nk’abantu batari iwabo.
Somi witegura kumurika album nshya mu 2024 yishimiye guhabwa umwanya muri uyu mukino avuga ko nk’umukobwa uvuka ku bimukira azi neza icyo bisobanura kuba i mahanga ahantu ugerageza kwita murugo.
Yagize ati “Mu byukuri ni nk’ impano kuba ngiye kugaragaza inkuru z’abagore b’abanyafurika ku rubyiniro rwa Broadway cyane cyane zigaragaza imibereho y’abimukira b’abanyafurika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
“Nk’umukobwa w’abimukira bava mu Rwanda na Uganda, nzi neza icyo bisobanura kugira ahantu ugerageza kwita mu urugo. Nzi kandi ibibazo bikunze guhishwa abimukira b’abirabura bahura nabyo muri politiki y’abimukira muri Amerika.”
“Ikirenze ibyo byose, ndizera ko iki gitaramo gihamagarira abantu gutekereza ku bumuntu dusangiye ndetse n’uburyo dushobora kubona urugo muri twe.”
Uyu muhanzikazi ni we wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda wahataniye Grammy Awards dore ko mu 2021 yari mu cyiciro cya Best Jazz Vocal Album bimugira umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika uhatanye mu cyiciro cya Jazz muri ibi bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku Isi.
Somi w’imyaka 42 abitse ibihembo bibiri bya NAACP Image Awards yegukanye mu 2018 na 2021 mu cyiciro ya album nziza ya Jazz.
Aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2018, mu gitaramo cyo kwishimira igihembo cya NAACP Award yegukanye no gususurutsa Abanyarwanda yifashishije umwimerere w’injyana ya Jazz aririmba.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

