MTN Rwanda yasobanuye uko byagenze ngo abakiriya ba yo bishyuzwe amafaranga muri gahunda ya Macye Macye kandi batarahawe telefoni

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yagaragaje ko mu bugenzuzi bwakozwe, byagaragaye ko hari bamwe mu baturage bishyujwe amafaranga muri gahunda ya Macye Macye kandi batarahawemo telefoni, gusa ivuga ko ayo bari bishyujwe bayasubijwe. 

Macye Macye ni gahunda yatangijwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, igamije gufasha abakiliya b’ibyo bigo kubona telefoni zigezweho ndetse bikanazabafasha kubona serivisi zinoze mu buryo bw’ikoranabuhanga. 

Inyungu zirimo ni uko ubona telefoni bidasabye ko wishyura ikiguzi cyose ahubwo umuntu agenda yishyura amafaranga make. 

Mu minsi ishize hari abaturage batatse ko MTN Rwanda yabajyaniye amafaranga ku makonti yabo ya Mobile Money, babwirwa ko bari muri gahunda ya Macye Macye kandi atari byo. 

Kuri uyu wa 28 Kanama 2024, mu itangazo ryayo yashyize ahagaragara, MTN Rwanda, yemeye ko ibyo byabayeho koko ariko ko hakozwe ubugenzuzi kandi ba nyira yo bahise bayasubizwa. 

Rigira riti “Tumaze gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo twasanze hari bamwe bishyujwe kandi batarafashe telefoni zabo muri serivisi ya Macye Macye bityo dutangira igikorwa cyo kubasubiza amafaranga yabo kuri MoMo, cyarangiye tariki ya 27 Kanama 2024. 

MTN Rwanda yasabye imbabazi ku bahuye n’izo mbogamizi ndetse inagaragaza ko yiteguye gufasha uwo ari we wese waba ushaka guhabwa ibisobanuro birushijeho. 

Ryakomeje rigira riti “Tubiseguyeho ku mbogamizi byateje kandi tubashimiye kwihangana mwagize.” 

Ubwo hatangizwaga iyi gahunda Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko ije kunganira gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefoni zigezweho no kongera umubare w’abazihawe. 

Muri Nzeri 2023 hatangajwe ko mu mezi icyenda yari ashize gusa itangijwe, yari imaze gutangwamo telefoni zigera ku bihumbi 120 zifite agaciro ka miliyari 16 Frw. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *