Mu ikipe ya APR FC rurageretse! Abakinnyi bamwe na bamwe batangiye gutekereza kwigendera bikiri mu maguru mashya

Kuva ikipe ya Apr Fc yagura abakinnyi bashya ndetse n’umutoza mushya, kuri ubu ibintu ntibimeze neza hagati y’ikipe ndetse n’abafana, byatangiye kuvugwa ko no mu ikipe hagati ubwaho bitameze neza hagati y’umutoza n’abakinnyi bamwe na bamwe. 

Abafana b’iyi kipe bavuga ko bifuza ko umtoza yakinisha abakinnyi bose baguzwe kugirango bigaragaze, bafashe n’ikipe kubona umusaruro, mu gihe umutoza we avuga ko mu bakinnyi ikipe yaguze hari abo abona mu myitozo akabona urwego rwabo  rutafasha ikipe kugera kure. 

Mu iyi nkundura kandi yo kutagira abakinnyi bamwe na bamwe akinisha, yewe yanabakinisha akabakinisha iminota mike yanyuma, biravugwa ko ariho abakinnyi bamwe na bamwe muri iyi kipe batangiye kumwinubira ndetse batangira no kubona ko ntacyerekezo bafite muri iyi kipe igihe cyose atabakinisha. 

Yewe amakuru avugwa hirya no hino avuga ko bamwe mu bakinnyi batangiye kugira ibitekerezo byo kuba basaba ikipe ko ibasezerera mu maguru mashya, nubwo nta mukinnyi urasaba ko yasezererwa ariko amakuru avuga ko uyu mwuka uhari mu bakinnyi. 

Hari abakinnyi bamwe na bamwe batarakinishwa kuva baza muri iy’ikipe yewe bamwe banajya mu kibuga bagahabwa iminota itemerera umukinnyi kuba yakwigaragaza, abo biganjemo abanyamahanga baherutse kugurwa n’iyi kipe barangajwe imbere nuwitwa Lamine Ba. 

Ubwo iyi kipe ya Apr Fc iheruka gukina n’ikipe ya Police Fc ndetse igakubitirwa kuri Penaliti, abafana b’iyi kipe bahise batangira kwinubira cyane umutoza bavuga ko akomeje kubangisha abakinnyi, bati “Ubu umukinnyi yakwigaragaza gute atahawe iminota yo gukina, ese ko abakinnyi bigaragariza mu mikino itabara, ubu azagenda ajye kubaha umwanya mu mikino mpuzamahanga nibatsindwa tubarenganye kandi ariwe utarabahaye umwanya wo kwigaragaza no kumenyerana ?.” 

Kuri ubu ikipe ya Apr Fc iri kwitegura gukina na Azam Fc yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Champions League, benshi bakomeza kwibaza niba iyi kipe ya Apr Fc ikomeza kwitwara gutya izabasha gucika Azam Fc. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *