Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeri 2024 mu mujyi ahazwi nka Downtown habereye impanuka idasanzwe, aho imodoka yitwaye ikiyubika mu muhanda.
Ubwo byari mu masaha ya Saa Sita z’amanywa nibwo iyi modoka y’ijipe yavuye aho yari iparitse muri parikingi iparikwamo imodoka ntoya, irenga umukingo yiyubika mu muhanda hejuru ya rigori itwara amazi.
Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAG 606A, nta muntu numwe yigize ihitana cyangwa ngo imukomeretse dore ko nta muntu wari uyirimo cyangwa ayiri hafi.
Nyiri iyi modoka utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yavuze ko nawe ubwe atazi uko byagenze ngo imodoka ye irenge umukingo, kuko yari ari mu kazi yumva baramuhamagaye ngo imodoka ye ikoze impanuka.
Yagize ati “Nanjye sinzi uko byagenze, kuko imodoka nayiparitse ari nzima mu gitondo, kandi nari nashyizemo feri y’ikiganza (hand break).
Impanuka yabaye ahagana mu ma saa sita n’igice kuri uyu wa Mbere tariki 09/09.2024.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.