Mu mujyi wa Kigali, imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Amafoto

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 rishyira kuwa 29 Kanama 2024, mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga habeye impanuka y’imodoka yahiye igakongoka. 

Imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Hiace, ubwo yari igeze i Gahanga hafi ya sitasiyo icuruza ibikomoka ku mavuta ya Oryx, nibwo yafashwe n’inkongi y’umuriro iri hagati mu muhanda. 

Ubwo iyi nkongi y’umuriro yamaraga gufata iyi modoka, hitabajwe inzego z’umutekano zishinzwe kuzimya umuriro, ndetse zihutira kuza kuzimya kugirango idafatisha ibindi bikorwa biri aho hafi. 

Kugeza ubu ntacyateye iyi mpanuka cyanyacyo kiramenyekanya gusa biracyekwa ko yaba yatewe no gushyuha cyane kwa moteri bikaba byayiviramo gufatwa n’umuriro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *