Mu Rwanda hadutse abasore 15 bibumbiye mu itsinda ryo kumviriza mu ijoro ingo z’abashakanye bari kwiha ‘Akabyizi’ bakumva abazi kubikora neza

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore haravugwa abasore bari mu kigero k’imyaka 17 na 22 bibumbiye mu itsinda ryo kujya batora ubusurira (Kumviriza abari kwiha akabyizi) mu ngo z’abashakanye. 

Abaturage bavuga ko bazengerejwe cyane n’aba basore, ndetse bavuga ko atari bake kuko bagera kuri 15 yewe ko kubera urugomo bashobora no kurenga. 

Abaturage bakomeza bavuga ko mu masaha y’ijoro nka Saa Tatu z’ijoro cyangwa Saa yine, ujya kumva ukumva hanze y’inzu barimo bahagendagenda baje kumviriza ko muri gukora igikorwa cy’abashakanye gusa bakaba bakunze kubikora cyane ku bantu bashakanye vuba. 

Umwe mu baturage baganiriye na BTN ducyesha iyi nkuru yagize Ati “Abo basore guhera saa tatu ( 21h00), saa yine (22h00) , barara amajoro bagenda, bakagenda kumviriza kwa runaka, ubwo bamara kumva wowe wakoze gahunda yo mu buriri, bagahita bafatiraho bakagenda kumviriza n’ahandi.” 

Naho umwe mu basore bacyekwaho kuba ari muri ako gatsiko, yavuze ko ibyo byabayeho gusa kuri we  atakibarizwa muri ako gatsiko cyangwa ibindi bikorwa byako. 

Ati “Ikibazo barimo kuvuga cyo kumviriza , ibyo bintu koko hari nk’ahantu habaga habaye ubukwe , nk’umusore yaraye ashatse, noneho tukavuga ngo reka tujye kumva ko azi kubikora neza( igikorwa cyo mu buriri) ariko ubu nta bantu bagishaka.” 

Akomeza ati “ Sinahamya ko hatari abakibikora ariko nge icyo gikundi (itsinda) ntabwo nkikibamo.” 

Abaturage bakomeza gusaba Ubuyobozi ko bwakurikirana izi nsoresore kugirango zibazwe ibyo zikora. Uretse kuba bafite impungenge ko babumviriza kandi bafite impungenge ko aba basore ari abajuru bakaba biba zimwe mu ngo bagiye kumvirizamo. 

Umuyobozi w’umurenge wa Kabarore kandi nawe yizeza abaturage ko ibi bizacyemurwa kuko ababikora bagiye gukurikiranwa bagatabwa muri yombi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *