Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’ipeti rya Majoro ukora nk’umuganga mu gisirikare n’umugore we w’umuganga w’umusivile, barezwe gucura umugambi wo guha amakuru leta y’u Burusiya.
Jamie Lee Henry n’umugore we Anna Gabrielian bashinjwa guteganya gutanga amakuru y’ibanga ajyanye n’abarwayi bo mu bitaro bya gisirikare.
Babana nk’abahuje igitsina, cyangwa aba LGBT.
Bombi bivugwa ko babwiye umukozi w’ikigo cy’iperereza imbere muri Amerika (FBI) wari wiyoberanyije ko babitewe no gukunda u Burusiya.
Abahagarariye uwo mugabo n’umugore we nta cyo baravuga kuri iyi dosiye.
N’abategetsi b’u Burusiya nta cyo bari babivugaho.
Uwo mugabo n’umugore we barezwe gucura umugambi mubisha no guhishura amakuru y’ubuvuzi ashobora gutuma ba nyirayo bamenyekana, nkuko bikubiye mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland.
Ibiri muri iki kirego byatangajwe ku wa kane, nyuma yuko batawe muri yombi.
Abashinjacyaha bavuze ko uyu mugabo n’umugore we bashakaga gufasha leta y’u Burusiya “gusobanukirwa ibibazo by’ubuzima by’abantu bafite aho bahuriye na leta y’Amerika n’igisirikare cy’Amerika”.
Icyo kirego gikubiyemo ko Maj Henry, w’imyaka 39, yateganyaga gukoresha uruhushya rwe rw’umutekano rutuma agera ku makuru y’ibanga kugira ngo agere ku makuru yihariye ajyanye n’ubuvuzi yo mu bitaro byo mu kigo Fort Bragg, ikigo kinini cya gisirikare yakoragamo.
Dr Gabrielian, w’imyaka 36, ashinjwa guteganya gutanga amakuru y’aho yakoraga, byemezwa ko ari ku bitaro bya Johns Hopkins byo mu mujyi wa Baltimore.
Bivugwa ko Dr Gabrielian yemeye guha ubufasha ambasade y’u Burusiya y’i Washington mu mezi menshi ashize, nyuma yuko u Burusiya bugabye igitero kuri Ukraine.
Hagati mu kwezi kwa munani, yegerewe n’umuntu uvuga ko akorera ambasade y’u Burusiya, ariko mu by’ukuri wari maneko wa FBI.
Mu nama bagiranye, icyo kirego gikubiyemo ko uwo mugore yabwiye uwo maneko ko “gukunda u Burusiya ari byo bimutera kubuha ubufasha ubwo ari bwo bwose ashoboye, n’iyo ibyo byamuviramo kwirukanwa ku kazi cyangwa kujya muri gereza”.
Maj Henry ashinjwa kuzana umugore we muri uwo mugambi, no kubwira uwo maneko ko afite amakuru y’ubuvuzi yo ku kigo akoramo n’amakuru ku kuntu Amerika irimo guha imyitozo igisirikare kugira ngo gifashe Ukraine.
Mu yindi nama yabaye nyuma yaho kuri uwo munsi, bivugwa ko Maj Henry yabwiye uwo maneko ko ashishikajwe n’u Burusiya, ndetse ko atekereza ku kuba yaba umukorerabushake akinjira mu gisirikare cy’u Burusiya.
Bisa nkaho yari afite impungenge ku kurenga ku mategeko y’akazi k’ubuvuzi azwi nka ‘Health Insurance Portability and Accountability Act’ (HIPAA), ari na yo uyu mugabo n’umugore we barezwe kurengaho.
Ariko bivugwa ko Dr Gabrielian we nta mpungenge nk’izo yari afite, ndetse ko yatanze amakuru amwe nyuma yaho muri uko kwezi kwa munani.
Ikirego cyumvikanisha ko uwo mugabo n’umugore we bateganyaga gutanga amakuru y’ubuvuzi mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwabo bwo gufasha Abarusiya, ndetse no kugaragaza ikigero cyabo cy’ukuntu bagera ku makuru y’ibanga.
Dr Gabrielian anashinjwa kubwira uwo maneko ko umugabo we ashobora gutanga amakuru y’ukuntu igisirikare cy’Amerika cyubaka ibitaro bya gisirikare iyo ari mu gihe cy’intambara, ndetse no ku mahugurwa yo mu gihe cyashize Amerika yahaye igisirikare cya Ukraine.
Mu gihe ibi baregwa byaba bibahamye, bashobora gufungwa imyaka itanu kubera gucura umugambi mubisha, n’imyaka 10 kuri buri kirego cyo guhishura amakuru y’ubuvuzi.
Maj Henry yabaye umusirikare wa mbere w’Amerika ukiri mu kazi ka gisirikare utangaje ku mugaragaro ko ari umu ‘transgender’.
Hari nyuma yuko igisirikare kimuhaye uruhushya rwo guhindura izina rye n’uko afatwa gushingiye ku gitsina (gender) mu mwaka wa 2015, ari na wo mwaka aba bombi bashakanye.
[poll id=”3″]
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
KUPANUA umuti wizewe mukongera ingano y’igitsina
Niba uziko ufite ikibazo cy’ubugabo bwabaye bugufi bishobora guterwa n’indwara cg gusiramurwa nabi cg ugasanga ariko wisanze .duhamagare turagufasha kuko Ibyo ntibikiri ikibazo.
Buriya ni ko kuri reka mbivuge, Hari abagore n’abakobwa bakunda cyangwa se baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina mu gihe bayikoranye n’umusore cyangwa umugabo ufite igitsina kinini.
Urugero: Umugore/Umukobwa bafite mu matako hanini ntabwo yanyurwa n’imibonano igihe ayikoranye na we umusore/umugabo ufite igitsina kigufi.
Amahirwe dufite na bwo atarambye ni uko umukobwa/umugore atapfa kukubwira ko atanyurwa bitewe n’ingano y’igitsina cyawe, ariko n’ubundi amaherezo birangira aguciye inyuma.
Icyo ntabwo kikiri ikibazo kuko igisubizo kiri mu maboko yawe.
KUPANUA ni product twakuzaniye iturutse mu Bu shinwa. Ikaba ikemura icyo kibazo cyo kugira ubugabo bugufi cyangwa bunanutse.
Va kuri bya bindi ku ko iyi yo izaguha umunezero hagati yawe n’umukunzi cg na madamu wawe.
Hagarara ku izina ryawe ube umugabo uhamye Kandi ufite ijambo.
Ikindi nakubwira kuri iyi product ya Kupanua iri oil ni uko icyo kibazo igikemura kabone n’ubwo waba waravutse ariko umeze, warasiramuwe nabi se cyangwa byarizanye mu bundi buryo.
Iyi product wayibona ku giciro cya 30000 Frw
Twandikire/Duhamagare kuri +250788920788
Niba kandi ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso.
REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.
Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru.
Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.
Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA:
Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe,
Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye.
Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw
Call & WhatsApp Number:
+250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com