Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barushanwa mu guha abasore ikiguzi kiri hejuru kugira ngo bavanemo abatanze makeya.
Iki kibazo cya bamwe mu bakobwa bafite ingeso yo gutanga inkwano y’amafaranga menshi, ku basore bagiye ku rushinga, kimaze iminsi mikeya kivuzwe muri ibi bice byo mu Ndiza.
Habiyaremye Charles wo mu Mudugudu wa Muyebe, mu Kagari ka Ruhango mu Murenge, ahamya ko iki kibazo cyatangiye gufata intera ndende.
Avuga ko ababyeyi aribo babishyigikiye kuko hari abaha abakobwa babo amafaranga bavanye mu masambu bagurishije bakayaha abakobwa, ngo bayashyikirize abasore bazabana.
Yagize ati: ”Uwatanze makeya, bamubenga ku munota wa nyuma ubukwe bugiye gutaha, uwatanze menshi akaba ariwe ukora ubukwe atigeze ategura”.
Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko abakobwa bafite izo ngeso zo gukwa abagabo, babikora mu ibanga kubera ko batinya inzego z’ubuyobozi ko zibimenya.
Nsengimana akavuga ko mu bukangurambaga barimo gukora bwo guca intege abavugwaho iki kibazo kuko gikomeje cyakwangiza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Yagize ati:”Ibi bifite ingaruka mu gusenya Imiryango, kuko umukobwa azajya afata umugabo nk’umuntu yishyuye”.
Nsengimana akavuga ko uyu mugabo wemeye ko umugore amukwa, nabona utanze menshi azasiga uwo babanaga akajya kwibanira n’uwishyuye arenzeho.
Gitifu yanavuze ko mu bo bamaze kuganira, hari uwamubwiye ko yabenzwe n’umusore ubukwe bugiye gutaha, kubera iyo mpamvu.
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Muhanga Umutoni Claude yabwiye UMUSEKE ducyesha iyi nkuru ko bivugwa no mu Murenge wa Nyabinoni uhana imbibi na Rongi, akavuga ko bihabanye n’inyigisho zihabwa abagiye kurushinga.
Ati: ”Ubusanzwe mu muco Nyarwanda, Inkwano itangwa n’umusore ntabwo ari ikiguzi ahubwo ni ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa”.
Umutoni yakebuye abatuye iyo Mirenge n’abandi bashobora kubikora ko bagiye kubiburizamo ngo bicike burundu.
Uyu Muyobozi avuga ko amakuru bahawe ni uko ipiganwa ku biciro no guciririkanya bikunze kugaragara mu byumweru bya nyuma ubukwe busigaje iminsi mikeya ngo butahe.
Yasoje agira inama abakobwa n’abasore barangwaho n’iyo ngeso ko urugo rwubakiye ku mafaranga gusa, rudashobora kumara kabiri.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
