Mushikiwabo ashyigikiye umuhanzikazi watewe imijugujugu na benshi mu Bafaransa azira igitekerezo yatanze

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko abarwanya igitekerezo cyo kuba umuhanzikazi w’Umufaransa Aya Nakamura yaririmba mu birori byo gufungura Imikino Olempike ya Paris 2024, ari abafite ivanguraruhu ryo ku rwego rwo hejuru. 

Hari amakuru avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko umuhanzikazi Aya Nakamura yazaririmbira imbere y’abagera ku bihumbi 300 bazitabira itangizwa ry’Imikino ya Paris 2024. 

Bivugwa ko Nakamura azaririmba indirimbo ya nyakwigendera Édith Piaf mu kugarura no guha agaciro muzika ya cyera y’u Bufaransa, mbere yo kuririmba ize zigezweho z’uruvange rw’indimi n’imico y’ahandi. 

Ibi biri mu byavugishije benshi mu Bufaransa, aho bamwe banenze iki gitekerezo, bagaragaza ko uyu muhanzikazi adakwiye guserukira u Bufaransa kuko atavuga ururimi rwabo neza ndetse akaba atari we wakabaye agaragaza umuco wabwo. 

Itsinda ryiyise “Les Natifs [Kavukire]” ryamanitse icyapa i Seine [ahazabera ibirori byo gutangiza Imikino Olempike] rigira riti “Ntabwo bishoboka Aya. Iyi ni Paris, ntabwo ari isoko ry’i Bamako [aho uyu muhanzi yavukiye muri Mali].” 

Uyu muhanzikazi ntiyishimiye uko akomeje gufatwa na bamwe, yandika ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] asubiza ati “Mushobora kuba mugira irondaruhu ariko ntimufite ubumuga bwo kutumva. Ni cyo kibabaza. Nahindutse ingingo ya mbere yo kuganiraho mu gihugu hose. Ariko se njye mbafitiye uwuhe mwenda?” 

Ubwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yari yatumiwe mu kiganiro l’Invitée cya TV5 Monde, yabajijwe kuri iyi ngingo, asubiza ko ari ikibazo gifite umuzi muri politiki y’u Bufaransa. 

Ati “Njye mba mu Bufaransa guhera mu myaka itanu ishize, ni igihugu ntazi byinshi kuri politiki yacyo nubwo nkora mu bijyanye na dipolomasi na politiki kuva mu gihe kirekire gishize. Naratunguwe, natangajwe no kubona ku ruhande rumwe ibyerekeye umuhanzikazi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Afurika, ufite impano atishimiwe. Ntekereza ko ari igikorwa kibi, cya politiki, gifite aho gihuriye n’amatora y’Abanya-Burayi, ku birebana na politiki y’u Bufaransa uyu munsi.” 

Yakomeje agira ati “Sinshobora kumva uburyo Umufaransakazi, usanzwe ari umuhanzikazi ukunzwe, uyu munsi adashobora kwakirwa nk’ikintu cyiza ku Mikino Olempike.” 

Abwiwe n’umunyamakuru ko abo barwanya uyu muhanzikazi bavuga ko aho bari ari i Paris atari mu isoko ry’i Bamako aho Nakamura akomoka, Mushikiwabo yagize ati “Ibyo ni ivanguraruhu ryo ku rwego rwa mbere. Buri wese azi i Paris, Imikino Olempike izabera i Paris. Kumva ko umuhanzikazi ufite impano nk’iye yaririmba gusa mu isoko muri Afurika, ni ivanguraruhu rikomeye.” 

Aya Nakamura w’imyaka 28, afatwa nk’umuhanzi w’Umufaransa wumvwa cyane muri iyi minsi, aho imwe mu ndirimbo ze, Djadja, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 950 Frw kuri YouTube. 

Mu yandi makuru, Abategura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 bari guteganya gutanga udukingirizo ibihumbi 150 ku bazayitabira, ariko babwiye abakinnyi ko bazatujyana iwabo aho kudukoreshereza aho bazacumbikirwa kuko amategeko yo guhana intera n’izindi ngamba zo kwirinda Coronavirus bizaba byakajijwe. 

Kuva mu Mikino Olempike ya Seoul mu 1988, hatangwa umubare utari muto w’udukingirizo mu rwego rwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse abategura iyi mikino bavuze ko Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye ko dukomeza gutangwa. 

Gusa, abakinnyi bazayitabira babwiwe ko bagomba kuzirikana guhana intera, bivuze ko uburyo bwo guhura buzaba ari buke cyane. 

Ubwo ubuyobozi bw’abategura Imikino ya Tokyo 2020 bwasubizaga ubutumwa bwa email bwohererejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bwagize buti “Udukingirizo tuzatangwa ntituzakoreshwa aho abakinnyi baba, ariko abakinnyi bazadufata bazatujyane mu bihugu byabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda agakoko gatera SIDA.” 

Abategura iyi mikino bafashe icyemezo cyo gukumira abafana bava mu mahanga ndetse basabye abazitabira iyi mikino kwerekana ko bayishyigikiye bakoma amashyi, aho kuririmba no gusakuza mu rwego rwo kugabanya ibyago by’ikwirakwira rya Coronavirus. 

Ikibazo kigikomeye ubu ni uburyo bwo kugaburiramo abazitabira iyi mikino. Abayitegura bateganyaga ko bazajya bagaburira abazayitabira mu byumba binini byagenewe kuriramo, aho ikinini muri byo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4500 inshuro imwe. 

Gusa kuri ubu, abategura iyi mikino basabye abakinnyi kuzajya barya bonyine, bagahana intera n’abandi ndetse bakikorera isukuru aho baririye. 

Imikino Olempike ya 2020, yari iteganyijwe mu mwaka ushize, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *