Musore, umukobwa muganira nakubwira ibi bintu 5 uzamenyeko yiteguye kuguha umutima we

Mu gihe umusore afitanye ubushuti n’umukobwa, bijya bigora umusore gufata iyambere ngo abwire umukobwa ko amukunda. Gusa hari Ibintu 5 umukobwa wagukunze akubwira.

1.Amateka y’umuryango we

Abakobwa mu busanzwe ntibakunze kubwira abantu batazi ubuzima bw’imiryango bakomokamo, keretse uri umuntu wa hafi yabo cyangwa uwo bakunda. 

Iyo umukobwa atangiye kukubwira amateka y’umuryango we, ni ikimenyetso cy’uko aba yatangiye kukwiyumvamo ku buryo yifuza ko mwakundana cyangwa kuba ubucuti mufitanye bwakomeza.

2.Akubwira abamusaba urukundo

Umukobwa ukwiyumvamo kukubwira abagabo cyangwa abasore bagerageza kumutereta, biterwa no kuba aba yifuza kugutera ishyari. 

Hari ubwo anakubwira ko bose yagiye abanga ariko ntagusobanurire impamvu, gusa nk’umuntu mukuru nibigera kuri iyi ngingo uzamenye aho aganisha.

3.Imyaka ye

Twese tuzi buryo ki igitsina gore kigorwa cyane no kuvuga imyaka yabo ya nyayo. 

Niba umukobwa muganira akemera kukubwira imyaka ye ya nyayo ku buryo anemera no kukwereka icyangombwa cye cy’amavuko, bisobanuye ko aba agufata nk’inshuti ye ikomeye.

4.Ingendo ze

Umukobwa ukwiyumvamo akubwira gahunda y’ingendo ze zose cyangwa aho aherereye mu gihe ubimubajije. 

Impamvu ni uko aba abona nta mpamvu n’imwe yatuma atakubwiza ukuri kandi uri uw’ingenzi kuri we.

5.Uzamenya niba yishimye cyangwa ababaye

Mu gihe umukobwa cyangwa umugore agukunda, nta pfunwe ryo kuba yakubwira niba yishimye cyangwa ababaye azakira ndetse na nyirabayazana yabyo. 

Mu busanzwe mu gihe umugore atagukunda ntashobora gutuma hari amakuru ajyanye n’ibyiyumvo bye umenya kuko uba utari mu mwanya wo kubimenya. 

Ibindi bimenyetso by’urukundo nyakuri ni ibihe? Bisonanukirwe neza 

Uko abakundanye bahuza ubwumvikane mu buryo batwaramo urukundo rwabo biri mu bituma barambana nta kwishishanya kuko hari abakundana benshi bagatandukana hadaciye kabiri kubera imyumvire itandukanye. 

Nubwo bidakunze gutindwaho, hari impuguke mu by’imibanire zemeza ko ari ingenzi cyane kandi birafasha kumenya icyo umuntu mukundana yita gukunda no gukundwa ndetse n’uburyo abyakira byombi. 

Mu gitabo cy’umwanditsi, Gary Chapman yise imikorere yumvikanisha urukundo ( Les 5 langages de l’amour), yasobanuye uburyo butanu urukundo ruvugwamo kandi rwumvikanamo, bikaba biba byiza abakundanye bumvikanye ku buryo bubashimisha n’ubutabanyura cyane muri ubwo buryo.

1.Guhabwa Impano 

Umwanditsi Gary Chapman avuga ko hari abantu bumva ko bakunzwe iyo bahawe impano,yaba ntoya cyangwa nini, bakabifata nk’aho iyo mpano ari ikimenyesto simusiga ko bakunzwe. 

Kuri bene uwo muntu n’iyo wavuga iki cyangwa ugakora ibindi bintu byinshi ariko nta mpano umuha abifata nkaho utamukunda.

2.Kumarana umwanya n’umukunzi

Hari abandi bantu bumva ko bakunzwe ari uko bamaranye umwanya n’abakunzi babo. Bene abo ushobora kubazanira impano ntibayihe agacro ko ijyanye n’urukundo ubakunda kuko kuri bo gukundwa bihwanye no kubaha umwanya ukababa hafi kabone n’iyo mwaba mutavugana kuko ari byo bibanezeza bakumva bakunzwe cyane.

3.Kubwirwa amagambo meza

Iki gitabo cy’uyu mwanditsi kigaragaza ko hari abandi bumva ko bakunzwe iyo ubabwiye neza cyangwa ubabwiye amagambo meza. Icyo gihe barishima, bagaseka , hari n’abarira (ushobora nko kumubwira uti nkunda ukuntu ugira gahunda, agahita aseka ati « Yoo, koko se nibyo,uziko unkunda disi ni ukuri ndishimye …»). 

Nubwo yaba akeneye guhabwa impano cyangwa kubona umukunzi we hafi, bene nta kindi kintu abakeneye cyane mu rukundo nko guhora umubwira urukundo no kumubwira amagambo meza amwubaka mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.

4.Gukorerwa ikintu runaka

Gary Chapman yasobanuye ko uburyo bwa kane bwo kumva ko umuntu akunzwe ari ugukorerwa ikintu runaka nko mutekera, kumumesera, kumutwaza isakoshi, kumwoza ibiganza, ku mucira inzara, ku musokoza, kumuterera ipasi n’ibindi. Usanga bene abo abantu bavuga bati « Uzi ko runaka ankunda ! Yankoreye ibi n’ibi, ni ukuri arankunda …» 

5.Gukoranaho

Gary Chapman yasobanuye ko uburyo bwa gatanu umuntu yumvamo ko akunzwe ari ugukorwaho. Uzasanga hari abaganira bafatanye mu biganza, cyangwa umwe akora undi mu musatsi, amushima mu nzara n’ibindi. Icyo gihe umuntu wumva ko akunzwe ari uko akozweho kumukorera ibindi byose atabihereza agaciro cyane. 

Umwanditsi Gary Chapman yongeraho ko ari gake cyane uzasanga abakundana umusore n’inkumi bumva gukundwa kimwe, umwe ashobora kuba yakwita urukundo guhabwa impano naho undi akumva ko akunzwe ari uko yabwiwe amagambo meza. 

Gary atanga inama ko ari byiza kwiga mugenzi wawe ukamenya icyo yita gukundwa bityo urukundo rukabaryohera mwese. Mushobora gutandukana wibwira ko ntacyo utakoze nyamara icyo we yita gukundwa utarakigezeho. 

Avuga ko kugira ngo umenye icyo mugenzi wawe yita gukundwa ari uko wagerageza ubwo buryo bwose bwavuzwe noneho ukareba ikinezeza umukunzi wawe kurusha ibindi akaba aricyo ujya wibandaho kurusha ibindi. 

Icyakora ngo kuba umuntu yakumva gukundwa mu buryo bumwe ntibivuze ko n’ibindi utabimukorera ariko ukibanda ku cyo yiyumvamo cyane , nk’urugero umukunzi wawe ashobora kuba yumva ko akunzwe ari uko ahawe impano ibyo ntibivuuze ko wamwima umwanya wo kuganira , kubwirwa amagambo meza n’ibindi byose biruzuzanya. 

Ibitekerezo bya benshi mu bagerageza gukundana byemeza ko urukundo rwakonje ndetse rutakibaho kuko rugendana n’inyungu, ku buryo hari n’abakorerana ibi bimenyetso by’urukundo barikiye inyungu z’amafaranga cyangwa ubundi butunzi, byose bisaba ubushishozi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *