Mwese mugiye gupfa vuba aha – Umukobwa yashyize hanze urutonde rw’abagabo n’abasore amaze kwanduza SIDA anakwirakwiza amafoto yabo

Abagabo benshi batuye mu gace ka Embakasi mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ubu bari mu bwoba bukomeye, nyuma yaho umugore umwe utuye muri ako gace atangaje ko yanduje Sida ku bushake abarenga 200 ndetse akaba yatangiye no gushyira hanze amafoto yabo.

Uyu mugore avuga ko yanduye agakoko ka Sida kuwa 22/09/2019, uyu ngo yayandujwe n’inshuti ye ubwo bari bagiye mu kirori.

Uyu mugore w’imyaka 28 witwa Ruth James, muribyo birori bakoze ubwo bari ku ishuri, ngo babikoreye hanze y’ishuri ariko baza gukomereza no mu kigo bakomeza kunywa inzoga nyinshi cyane.

Bukeye ngo nibwo yisanzwe yasambanye n’umwe mu basore bari aho, bitewe nuko bose bari basinze ngo ntawabashije kwikingira.

Uyu mugore ngo akimara gusanga yaranduye Sida muri ibyo birori, yahise yiha intego yo kwihimura ku bandi bagabo, maze nawe akanduza abandi barenga 2000.

Amakuru avuga ko akimara kubona ko yasambanye na mugenzi we, yanahise abona ko batigeze bashobora kwikingira, ndetse kuva ubwo yiyumvamo ko byanze bikunze ashobora kuba yanduye Sida, cyangwa akaba yatwaye inda cyangwa se byose icyarimwe.

Nyamara uwo musore basambanye witwa Javan we yemezaga ko bikingiye nubwo umukobwa yabibonaga neza ko ataribyo.

Yabonye yibuze burundu ahitamo kuba shitani burundu kandi yari asanzwe ari umuntu mwiza.

Aha ngo ninaho yahise afata umwanzuro ko agiye kwanduza abagabo benshi cyane bashoboka nk’uburyo bwo kwihorera nawe.

Yagize ati: “Narimbizi neza ko abagabo bankunda cyane ndetse banyirukaho, abubatse ndetse n’ingaragu bose baba bangendaho umunsi kuwundi”.

“Nta munsi n’umwe wigeze wongera gushira ntaryamanye n’umugabo mushya, kenshi bwiraga ndyamanye n’abagabo bane ku munsi umwe”.

Uyu mugore wateye benshi ubwoba avuga ko amaze kwanduza abagabo n’abasore bagera kuri 200 aho abagera kuri 156 ari abanyeshuri biganaga kuri kaminuza, abandi basigaye (44) ngo abagabo bubatse harimo abarimu, abacamanza, ibyamamare ndetse n’abanyapolitiki.

Uyu ngo muri macye yarahiriye kurimbura abagabo bose bashoboka aryamana nabo, ndetse bose ngo bakaba bari kwishyura ikosa ryakozwe na Javan.

Uyu kandi yemeza ko ntakizamuhagarika kurangira misiyo ye.

Yagize ati: “Umunsi wanyu uzashyira uze, abagabo mwanyangirije ubuzima, ubu nange ngiye gutuma mubyishyura mwebwe n’inshuti zanyu”.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *