Mwese muzagaruke mujye mu mwuga wubaka – Perezida Kagame yakumbuje urubyiruko ibyiza byo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z’Igihugu (RDF) kuko ari umwuga uhesha ishema uwukora kandi ukarushaho gufasha igihugu mu iterambere. 

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Nkumba mu Karere ka Burera ubwo hasozwaga Itorero ry’Urubyiruko rizwi nk’Indangamirwa icyiciro cya 13, ryitabiriwe n’urubyiruko 412. 

Ni urubyiruko rurimo Abanyarwanda biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi. 

Mu masomo uru rubyiruko rwahawe, harimo bahawe ay’ubwirinzi, aho basobanuriwe uko imbunda ikoreshwa, bigishwa uko urugamba rupangwa n’amayeri yarwo ndetse bagira n’umwanya wo gukora imyitozo njyarugamba ifasha umuntu kwitabara adafite intwaro (martial arts). 

Perezida Kagame ubwo yasozaga iri torero, yagarutse ku myitozo njyarugamba uru rubyiruko rwahawe, avuga ko ari umusogongero w’ibikorwa n’Ingabo z’Igihugu (RDF). 

Yavuze ko abafite ubushake bwo gukorera igihugu bari muri RDF, bahawe ikaze kuko ari umwuga utabangamira ibyo umuntu ashaka kugeraho. 

Ati “Bamwe muri mwe rero cyangwa mwese nimushaka muzagaruke. Mugaruke mujye mu mwuga wubaka, urinda igihugu. Ingabo z’igihugu (RDF) muri yo uko yubatse n’uko ikomeza kwiyubaka, iyo wize uri umuganga urayaza ugakomeza kuba umuganga muri RDF […] Iyo wize amategeko urataha ukabona umurimo ujyanye n’umwuga wawe w’amategeko mu mwuga wo kurinda igihugu, ntaho binyurana. Ntacyo mutakaza na busa.” 

Yakomeje ati “Biguha umwanya iyo ubishatse ariko icyo kintu cyo kubishaka nicyo cya ngombwa. Ntuzaze muri RDF utabitekereje cyangwa utabishaka, nta gahato ahubwo ni ukubigukundisha. Umuntu agusobanurira icyo usangamo mu bikorwa bitanyuranye n’ibyo ubuzima bwawe n’ubundi bukeneye cyangwa bwifuza.” 

Perezida Kagame yavuze ko ikinyabupfura no kwitanga ari byo by’ingenzi muri RDF kugira ngo ubashe kugera kucyo ushaka n’icyo igihugu gishaka. 

Ati “Ubwitange ni uko wagiye mu mwuga ushobora guhamagarirwa kurinda igihugu isaha iyo ariyo yose. Hari ushobora kuvuga ngo ibyo byampamagara ngo njye kwitanga kurinda igihugu ntabyo nshaka, niba utabishaka ntabwo nakugira inama kujya muri RDF ariko bikurimo nta wundi nifuza muri RDF urenze wowe.” 

Urubyiruko rwemererwa kwinjira mu ngabo z’igihugu ni ururi hagati y’imyaka 18 na 25, rufite ubuzima buzira umuze. 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko amasomo bahaye uru rubyiruko “yabazaniye impinduka nziza mu buzima bwabo kandi ababera impamba bazubakiraho ejo habo n’ah’igihugu.” 

Yavuze ko iki cyiciro ari icya mbere gitorejwe mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, asaba gufashwa ko cyavugururwa kikarushaho kwakira benshi kandi neza. 

Harerimana Pascal wavuze mu izina rya bagenzi be basoje itorero, yijeje ko amasomo bahawe bagiye kuyifashisha bateza imbere u Rwanda kandi baharanira kurumenyekanisha neza aho bari hose. 

Ati “Twiyemeje gushyira imbaraga mu kumenyekanisha amateka y’igihugu cyacu, duhangana n’abayavuga uko atari. Tuzakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa imbonakubone.” 

Iri torero ryatangiye tariki 15 Nyakanga 2023, ryitabirwa abahungu 235 ndetse n’abakobwa 177 bari hagati y’imyaka 18 na 25. Baje basanga abandi 4624 bamaze gutozwa kuva mu mwaka wa 2008 ubwo Itorero Indangamirwa ryatangizwaga. 

Kuva bageze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba bahawe amasomo atandukanye agamije kububakamo kububakamo indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore; kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima. 

Bahawe kandi amasomo abubakamo kuba abaranga b’u Rwanda, barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no kurinda ibyagezweho. 

Bahawe ibiganiro birimo ibijyanye n’amateka y’Itorero, intekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994,Ndi Umunyarwanda, Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda no gusigasira ibyagezweho, icyerekezo 2050 n’uruhare rw’urubyiruko mu kukigeraho, Imikoreshereze y’Imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko n’ibindi. 

Itorero nk’iri ryaherukaga mu mwaka wa 2019 mbere y’icyorezo cya Covid-19. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *