Uwahoze ari rutahizamu wa Manchester United, Louis Saha, yiyongereye ku bafana n’abandi banyabigwi bayo bakomeje kwibaza niba iyi kipe igiye gusinyisha Matthijs de Ligt, wari usanzwe uyoboye ubwugarizi bwa Bayern Munich yamubonyemo igisubizo yari isanzwe ifite mu bwugarizi bwayo bwajegajegaga mu mwaka ushize w’imikino.
Louis Saha yiyongereye ku bandi bakunzi ba ruhago bakomeje gushidikanya ku cyemezo cya Manchester United cyo gusinyisha Matthijs de Ligt, avuga uburyo yamanuye urwego rwe rw’imikinire kuva yasohoka mu ikipe ya Ajax yubakiyemo izina rikomeye.
Ni nyuma yuko bisa naho byarangiye iyi kipe y’Amashitani atukura yamaze gusinyisha uyu mukinnyi mpuzamahanga usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’u Buholandi.
Matthijs de Ligt agiye kuva mu ikipe ya Bayern Munich, aho ashobora gutangwaho miliyoni 42 z’amapound, akaba yizeye kuziba icyuho gisanzwe kiri mu mutima w’ubwugarizi bwa Manchester United cyasizwe na Raphael Varane.
Ku rundi ruhande Luis Saha wamamaye ubwo yanyeganyezaga inshundura ku kibuga cya Old Trafford, kubwe asanga ikipe ya Manchester United yahoze akinira itari ikwiye gusinyisha Matthijs de Ligt, aho ahangayikishijwe n’uburyo uyu myugariro yamanuye urwego rw’imikinire kuva yasohoka muri Ajax yo mu Buholandi.
Aganira na CSDB, Saha yagize ati: “Matthijs de Ligt ni umukinnyi wiyizera cyane kandi akaba n’umuyobozi mu bwugarizi bwe, ariko yagiye agorwa cyane no kuguma ari mu bihe byiza mu myaka yashize kuva ubwo yari avuye muri Ajax.”
“Nubwo mvuga ibi ariko, ntekereza ko Premier League ari nziza cyane kuri we (Matthijs de Ligt) barakwiranye kandi izamufasha kugaruka mu bihe bye byiza cyane.”
“Hari kandi ikindi kintu gitunguranye kizamufasha cyo kuba yaturutse hanze y’umupira w’amaguru w’Abongereza, aho ba rutahizamu bo muri shampiyona ya Premier League bataramenya uko bazahangana na we.”
Luis Saha kandi ntabwo ari we wa mbere mu bahoze bakinira ikipe ya Manchester United uhangayikishijwe n’ubushobozi bwa De Ligt bwo “kugira icyo ahindura” mu bwugarizi bw’iyi kipe y’Amashitani atukura.
Umunyabigwi wahoze akina mu bwugarizi bwa yo, Rio Ferdinand na we yibajije cyane ku isinyishwa ry’uyu mukinnyi ryatunguranye nyuma yuko iyi kipe yari yaramaze kugura Leny Yoro wahise avunika akaba azamara amezi atatu atagaragara mu kibuga.
Ferdinand yagize ati: “Yagize imvune nyinshi, ntabwo yatangiye imikino myinshi mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize kandi Manchester United imutakajeho akayabo ka miliyoni 45-50 z’amapound.”
“Ese azinjira muri Manchester United ahite akora ikinyuranyo? Ntekereza ko byaba ari ukumusaba ikintu kinini kandi amaso yose agiye kumureba.”
Rio Ferdinand yakomeje agira ati: “Kuba (Matthijs de Ligt) afite Umuvuduko mwinshi, ni amahirwe akomeye kuri we.”
“Ariko hari ibyo kumushidikanyaho kubera ko mu myaka ishize yakinnye mu makipe abiri akomeye ntibyamugendekera neza nk’uko twabitekerezaga.”
De Light w’imyaka 25 y’amavuko yazamukiye mu ikipe ya Ajax y’abakiri bato mbere yo gusinyana na yo amasezerano ye ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga mu 2016.
Ubwo yari amaze kugaragara mu mikino 117 mu ikipe ya Ajax nibwo yaguzwe na Juventus mu 2019, aza kwitwara neza cyane muri iyi kipe yo muri shampiyona ya Serie A kugeza ubwo Bayern Munich yaje kumugura mu 2022.
Icyo gihe De Ligt yakinnye imikino hafi ya yose muri Bayern Munich ukuyemo imikino itatu ya Bundesliga atakinnye mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Mu mwaka w’imikino uheruka uyu mukinnyi yagaragaye mu mikino 22 ya shampiyona, aho yaje kumara iminsi 42 adakina nyuma yuko mu Ugushyingo avunitse mu ivi ndetse aza no kumara imikino itatu atagaragara mu kibuga hagati ya Mata na Gicurasi kubera indi mvune yari yagize.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru
Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe.
Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.
Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu
Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.
Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.
Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu
Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.
Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification.
Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.
Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775