Myugariro w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yasabye imbabazi umukinnyi yavuniye muri CAF Confederation Cup

Myugariro w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya, yasabye imbabazi mugenzi we Debora Fernandes wa Simba SC yavuniye mu mukino uheruka wa CAF Confederation Cup. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri, ni bwo Manzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, asaba imbabazi Fernandes amubwira ko ibyo yakoze atari abigambiriye. 

Ibi byabereye mu mukino wabaye ku Cyumweru, ukarangira Al Ahli Tripoli itsindiwe iwayo ibitego 3-1, ndetse igahita inasezererwa muri iri rushanwa itabonye itike iyiganisha mu matsinda y’iri rushanwa. 

Manzi yasabye imbabazi agira ati “Muvandimwe Fernandes, nizere ko umeze neze. Ndagusaba imbabazi ku byabaye ejo mu mukino kuko ntabwo nari ngambiriye kukubabaza.” 

“Sinabishakaga na gato kandi ndashima Imana ko utababaye cyane. Ndakwifuriza kugera kure mu rugendo rwawe.” 

Manzi ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho bifashishijwe mu bwugarizi, ariko aza gukinira nabi Fernandes ndetse byatumye bamwe mu bafana b’iyi kipe bo muri Tanzania bamufata nabi. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *