Mu mupira w’amaguru, gukina mu ikipe imwe bisaba ubusabane no guhuza, ariko rimwe na rimwe, amagambo amwe n’amwe ashobora guteza igisa n’amakimbirane, ndetse bikaba bishobora no kuba hagati y’abakinnyi bari basanzwe bafitanye umubano mwiza.
Ni byo byabaye kuri Leandro Paredes, umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu ya Argentine, wahishuye uko Lionel Messi yamwimye amatwi mu gihe cy’amezi atatu yose nyuma y’ikosa rito yamukoreye.
Uyu mukinnyi wakiniye Paris Saint-Germain (PSG) ari kumwe na Messi, ndetse banegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 bari kumwe mu ikipe y’igihugu ya Argentine, yavuze ko Messi yamwimye amatwi igihe kirekire nyuma y’aho habayeho ukutumvikana mu mukino wa Champions League.
Mu mwaka wa 2021, ubwo PSG yakinaga na FC Barcelona mu mikino ya Champions League, Paredes yari umwe mu bakinnyi bari hagati mu kibuga, maze mu gihe cy’umukino, abwira amagambo mugenzi we bakinana muri PSG.
Icyo gihe Messi wari ubegereye yahise yumva ayo magambo maze akeka ko ari we bari kuvugaho..
Messi, wari kapiteni wa FC Barcelona icyo gihe, ntabwo yashimishijwe n’ibyo yumvise, maze biramurakaza.
Nubwo Paredes yagerageje kumusobanurira ko atari we yavugaga, Messi ntiyashakaga kumva ibisobanuro bye.
“Twamaze hafi amezi atatu tutavugana,” Paredes yabwiye Infobae.
Yakomeje agira ati: “Byari bigoye kuri njye kuko Messi ni umuntu nubahaga cyane kandi nifuzaga gukomeza umubano mwiza na we.”
“Naramwandikiye bukeye bwaho musaba imbabazi, ariko ntiyansubiza. Hashize iminsi 15 ndongera ndamwandikira, ndamubwira nti: ‘Ntabwo ariya magambo ari wowe nayavuzeho, sinashakaga kugutuka cyangwa kukugirira nabi’. Ariko na none ntiyigeze ansubiza.”
Nk’umukinnyi ukiri muto wari usanzwe afata Messi nk’icyitegererezo, Paredes yumvaga bibabaje cyane kubona umukinnyi w’icyubahiro nka Messi amwirengagiza igihe kirekire.
Icyakora, igihe cyarageze maze Messi ahitamo kubabarira Paredes.
Byabaye ku munsi umwe ubwo bombi bari bagiye gukinana muri PSG, nyuma y’uko Messi yerekeje muri iyi kipe avuye muri FC Barcelona.
“Nari nagezeyo mbere gato, we ahagera nyuma. Ubwo yinjiraga mu rwambariro nari ndimo koza amenyo, kare mu gitondo, hanyuma ansukaho amazi arangije arambwira ati: ‘Uri gukora iki hano muri iki gitondo?’.”
Kuri Paredes, ibi byari ikimenyetso cy’uko Messi yari yamubabariye.
Ntabwo yigeze amubwira amagambo menshi, ahubwo yakoresheje igikorwa cyoroshye ariko cyuzuyemo ubutumwa. Ni nk’aho yashakaga kumubwira ati: ‘Tureke ibyo byabaye, tubyibagirwe.’
Paredes yigeze no gutangaza ko Messi yari yarababaye cyane kubera iki kibazo, ndetse ko yagize ubwoba igihe Messi yamurakariraga.
“Yarakaye, kuko nari nabwiye ayo magambo bagenzi banjye twakinanaga, hanyuma arayumva, ahita aarakara cyane.”
Nyuma yo guhura na Messi mu ikipe y’igihugu ya Argentine, Paredes yatunguwe no kubona Messi yitwaye nk’aho ntacyabayeho. Ibi byamweretse imico y’uyu mukinnyi w’icyamamare—umuntu utabika inzika kandi utita ku byashize.
“Yakomeje kwitwara nk’aho ntacyabaye. Ibyo byanyeretse uko ateye nk’umuntu. Ubu iyo tubiganiriyeho, turabiseka, ariko icyo gihe yari yarakaye bikomeye—byari bikomeye cyane!”
Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, ndetse afatwa nk’umuntu witonda kandi urangwa n’urukundo.
Gusa, nk’umuntu, na we ashobora kugira amarangamutima iyo yumvise ibintu bimukomeretsa cyangwa byamubabaje.
Kuba uyu mukinnyi yarakunze kugaragarira abakunzi ba ruhago nk’umuntu w’umuhanga ariko udatinya kugaragaza amarangamutima, nibo bimutandukanya n’abandi bakinnyi benshi.
Kuba yarashoboye kubabarira Paredes nyuma y’amezi atatu amwirengagiza, byerekana ko Messi atarangwa n’urwango cyangwa inzika, ahubwo ari umuntu ushyira imbere gukomeza umubano mwiza hagati ye na bagenzi be.
Muri make, inkuru ya Paredes na Messi yerekana ko nubwo umupira w’amaguru ari umukino usaba ubucuti no guhuza, rimwe na rimwe, amakosa atari ngombwa ashobora gutuma habaho urwicyekwe no kwishishanya.
Ariko kandi, iyo habayeho gusobanukirwa no kubabarirana, umubano mwiza urakomeza.
Kugeza magingo aya, Paredes na Messi ni inshuti zihura zikaganira byageraho zikanaseka mu gihe cyose bibutse uko ibintu byagenze.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X