Ndi urongora narongora Iradukunda Elsa – Rocky Kirabiranya wanashimye cyane Bamporiki Edouard. Video

Bimaze kuba akamenyero ko buri uko umuntu wamamaye hano mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange ugize ikibazo, abantu basigara bamuvugaho, baba abamukunda, abamwanga ndetse n’abatari bamuzi bamumenye kubera ibyamubayeho.

Nyuma y’uko umuyobozi wa Rwanda inspiration backup Ishimwe Dieudonne afungwa ibyo byarabaye, Hon. Bamporiki Edouard biraba, nyuma yabo rero na miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya nyampinga mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi abantu bari kumutangaho ibitekerezo byabo uko babyumva.

Mu kiganiro umusobanuzi wa film ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rocky Kirabiranya yagiranye na M Irene, yavuze kuri miss Iradukunda Elsa, avuga ko ari umukobwa w’intwari kuko ntaho atandukaniye na rwa rukundo rwavuzwe mu mateka ya Romeo na Juliete aho umwe yitangira undi, cyangwa se Jack na Rosa.

Rocky yavuze kandi ko ari abantu benshi bakubwira ko bagukunda, ariko wagwa mu byago bagahungira kure, mu gihe koko niba Elsa ibyo ashinjwa yarabikoze rwose niwe mugore umugabo yagashatse kuko umugore ni urwanira uwo akunda.

Ibi Rocky yabivuze agendeye ku byaha uyu miss Iradukunda Elsa akurikiranweho byo kubangamira iperereza riri gukorwa ku byaha umuyobozi we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid akurikiranweho byo kwaka ruswa y’igitsina ku bakobwa bagiye batambuka muri miss Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse bikaba bivugwa y’uko uyu mukobwa Elsa yaba akundana na Prince kid ikirenze ibyo anamutwitiye.

Kuri ubu Elsa ari kuri station ya RIB kimwe na prince kid, bakaba bakiri gushaka ibimenyetso ku byaba babakekaho bivuze ko imbere y’amategeko baracyari abere ibyavugwa byose kugeza igihe urukiko ruzacira urubanza rukabahamya ibyaha cyangwa se ntibibahame.

Rocky yashimiye cyane Bamporiki Edouard avuga ko ari umuntu w’umugabo cyane kubwo kuba yaragize umutima wo kwemera amakosa yakoze ataruhanije, anakomeza avuga ko igihe umugabo ageze mu byago Atari ngombwa kumukwena, kuko nta muntu utakora nk’ibyo Bamporiki yakoze nubwo ari amakosa ndetse abantu bakanayirinda ariko buri wese yabikora.

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yatangarije IGIHE ati: “akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza”.

Bivugwa ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda mu 2019. Kuva icyo gihe, hatangiye gukusanywa ibimenyetso kugeza ejo bundi Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, atawe muri yombi.

Amakuru avuga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

Aya makuru akomeza avuga ko mu bantu batanze ubuhamya muri RIB, harimo abakobwa biyemerera ko basambanyijwe na Ishimwe Dieudonné mu bihe bitandukanye.

Hari umwe bivugwa ko yari afitanye gahunda na Ishimwe mu 2020, aho kugira ngo bahurire ku biro bya Miss Rwanda, uyu musore akamushyira mu modoka akamujyana mu rugo rwe.

Ngo muri urwo rugo i Kanombe, Ishimwe yahise yinjiza uwo mukobwa mu cyumba cye, amwakiriza ikirahure kirimo inzoga, undi ayinyoye yumva irarura arayireka.

Yaje kumuvangiramo jus kugira ngo idakomeza kumusharirira, arangije ngo azana urumogi yatekeye, amusaba gukururaho gake nibura inshuro eshatu.

Amaze gusindisha uwo mukobwa, ngo yatangiye kumusoma, undi kuko yari yacitse intege, yagaruye ubwenge asanga Ishimwe yamusambanyije.

Umusore abonye ko yakoze amarorerwa ku muntu wataye ubwenge, ngo yamusezeranyije ibintu byinshi birimo kumurihira amashuri no kumufasha mu buzima busanzwe.

Ngo yanamwijeje ko azamufasha akegukana ikamba mu irushanwa rikurikiraho.

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Bivugwa ko ibyo Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *