NESA yatangaje igihe umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangirira hamwe n’itangazwa ry’amanota ya 2023/2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ’NESA’ cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uteganyijwe kuzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024 . 

Mu itangazo NESA yasohoye yakomeje ivuga ko ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, ndetse n’itangazwa ry’ amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka wa 2023/2024 bizatangazwa mu minsi mike izaza. 

Itangazo rya NESA rigira riti: “Mu gihe twitegura itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA iramenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki ya 09 Nzeri 2024.” 

Rikomeza rivuga ko “Ku bijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri ndetse n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, muzabimenyeshwa mu minsi mike iri imbere.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *