Ngoma: Hatangijwe siporo ikorwa nijoro gusa izajya ifasha abahatuye kugira ubuzima bwiza no gutambutsa ubutumwa

Umurenge wa Kibungo, uherereye mu Karere ka Ngoma, watangije siporo izajya ikorwa nijoro yiswe “Kibungo Night Run” ikaba izajya ifasha abahatuye kugira ubuzima bwiza no gutambutsa ubutumwa butandukanye ndetse bijyana no kwishimira ibikorwaremezo bahawe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul. 

Ni siporo rusange yatangijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2023, mu murenge wa Kibungo kuri sitade ya Ngoma, ikaba izajya ikorwa buri wa Kane guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba. 

Kibungo Night Run yitabiriwe n’abaturage benshi batandukanye biganjemo urubyiruko bari kumwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, aho abatuye umujyi wa Ngoma bazajya bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (run), buhoro (Jog) no kugenda n’amaguru (Walk). 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yavuze ko iyi siporo izabafasha muri byinshi ndetse ashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabahaye ibikorwaremezo bitandukanye. 

Yagize ati: “Iyi siporo twayiteguye kugira ngo abaturage b’Umurenge wa Kibungo biganjemo abakozi n’abandi baba bashaka gukora siporo mu kugabanya n’umwanya bamara wenda bagiye mu kabari, bigafasha no guhindura ibitekerezo, imyumvire, gutanga ubutumwa butandukanye tubyaza amahirwe dufite, twabonye sitade, imihanda”. 

“Abaturage turabasaba kuyitabira mwabonye ko twatanze ubutumwa butandukanye kandi izahindura imyumvire y’Abanyakibungo bafunga kare, siporo ifasha mu kongera igihe cyo kuramba bigatuma abaturage bacu bagira ubuzima bwiza.” 

Bamwe mu bitabiriye iyi siporo ku munsi wa mbere bavuga ko iziye igihe kandi ko bashimira Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo kuba butekerereza neza abaturage, kandi bagashyira mu bikorwa ibyakomeza kugirira akamaro abaturage. 

Uwizeyimana Philbert, ati: “Ni byishimo byinshi cyane kuko urabona umujyi wacu izi saha rimwe na rimwe wasaga nk’aho ukonje buri umwe ahugiye mu bye, abagiye mu kabari gusa nyuma yo gutangiza iyi siporo rusange urabona ko hano hahuriye abantu benshi cyane. Ibi hari n’ikintu biturinda mu buryo bw’ubukungu kuko hari umwe wari kuba ari mu kabari yagiye gusesagura gusa duhuriye hano dukora siporo abantu bishimye.” 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko iyi siporo igiye gufasha mu buryo bwo gutangaza ubutumwa butandukanye hanubakwa ubuzima buzira umuze. 

Yagize ati: “Hari igihe abantu rimwe ku cyumweru baba bagiye gusenga abandi bari mu bintu bindi bitandukanye ntibabone uko bakora siporo, iyi Kibungo Night Run iratwereka ko ubwitabire babikunze cyane, abantu bacitse imirimo nimugoroba ariko bikanafasha gutanga ubutumwa butandukanye, wumvise ko twatangiyemo ubukangurambaga bwo kurwanya Sida, isuku, Gerago Amahoro, tukabona umwanya wo guhuza abaturage hubakwa ubuzima ndetse abaturage bakabona ubutumwa bubafasha kwiteza imbere “. 

Akomeza agira ati “Turabona ari igikorwa tuzakomeza wabonye ko hari abaganga batandukanye bapima indwara zandura n’izitandura; turakora siporo ariko hakaba n’uburyo bwiza bwo gukoreramo izindi gahunda zitandukanye zaba iziri mu mihigo n’izo guteza imbere ubuzima bw’abaturage n’imibereho yabo.” 

Muri iyi siporo rusange hatangiwemo ubutumwa butandukanye n’abayobozi b’inzego z’umutekano, urugaga rw’abikorera, Umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma burimo kugira isuku, kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kwirinda Sida n’ibindi bitandukanye. 

MUHAZI YACU

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *