Ni abahungu umunani n’abakobwa batatu! Umubyeyi yabyaye abana 11

Umugore ukomoka mu gihugu cya Benin witwa Latoyossi Alake yabyaye abana 11 barimo abahungu umunani ndetse n’abakobwa batatu nkoko byatangajwe nawe ubwe ndetse n’umugabo we. 

Umugabo we babyaranye aba bana ukomoka mu gihugu cya Nigeria,  witwa Yahya Nafiu w’imyaka 56, yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru. 

Uyu mugabo yemeje ibyuko umugore we yabyaye aba bana, anatangaza ko bose batavukiye umunsi umwe ahubwo ko bavutse hagati ya tariki 7 Nyakanga na 14 Kanama 2024. 

Uyu mugabo Yahya yagize ati “Yego, nibyo umugore wanjye yabyaye abana 11 nyuma y’igihe kinini atwite. Ni abahungu umunani n’abakobwa batatu. Abana bavutse mu mezi abiri atandukanye, hagati yo ku wa 7 Nyakanga na 14 Kanama 2024.” 

Gusa uyu mugabo yatangaje ko abana bose batabashije kubaho kuko batatu bapfuye bavuka, ubu 8 akaba aribo bakiriho. 

Uyu mugabo kandi yasabye Leta n’undi mugiraneza wese wamuha ubufasha, ko yamufasha kuko ubu umuryango we uri mu ihurizo ryo kurera aba bana bitewe nuko batari biteguye ko bazavuka bangana gutya. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *