Ni imashini zikora abasore cyangwa abakobwa bashaka gukundana? Imaramatsiko kuri ‘Kigali Dating Hub’ yaciye igikuba i Kigali

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakomeje guhererekanya ifoto iriho icyapa cya ‘Kigali Dating Hub’ bagaragaza ko muri Kigali hafunguwe ahazajya hahurira ingaragu zigafashwa kubona abakunzi. 

Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Bahati wo muri ‘Kigali Dating Hub’ yavuze ko ubusanzwe iyi ari restaurant iri ku Kimihurura yateguwe mu buryo budasanzwe.  

Ifite umwihariko wo kwakira abasanzwe bakundana kandi akaba ari bo bakiliya itegurira bijyanye na serivisi itanga. 

Yavuze ko n’uburyo itatsemo imbere ari ubukurura abantu bakundana bakumva bari ahantu heza ho kuganira bisanzuye, ndetse ikaba inafite umwihariko wo kwakira abantu bake cyane ku buryo bumva batuje nta rusaku cyangwa ibindi birogoya ibiganiro byabo. 

Ati ‘‘Kuri twe abakiliya dutegurira ni abakundana. […] ntabwo dukururwa n’abantu benshi, dukeneye abantu bake ariko beza.’’ 

Bahati kandi yanyomoje iby’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko muri Kigali hafunguwe ihuriro ry’ingaragu zishaka abakunzi, avuga ko abakiliya bakirirwa muri ‘Kigali Dating Hub’ aba ari abasanzwe bakundana yaba umugabo n’umugore. 

Ati ‘‘Niba ushaka kugirana ibiganiro byimbitse by’urukundo n’uwo mukundana, ntabwo ukeneye ko abantu igihumbi babanyura iruhande. […] niba uri kugirana ibiganiro by’urukundo n’umugabo wawe ntukeneye abandi bantu benshi hafi yawe cyangwa imiziki isakuza.’’ 

‘‘Ibyo byose bituma aha hantu haba heza ku bakundana, niyo mpamvu twahise ‘Kigali Dating Hub’ tudafite indi gahunda y’ayo makuru atari yo. Ntabwo turi imashini zikora abasore cyangwa abakobwa bashaka gukundana.’’ 

Bahati kandi yavuze ko undi mwihariko wa ‘Kigali Dating Hub’ ari uko bitewe n’uko yakira abantu bake, n’itsinda ry’abantu 20 bashobora kwifuza kujya kuhagirira ibihe byiza basangira batuje akaba ari bo bemererwa kuhaba bonyine, ntihagire abandi bakiliya bemererwa kwinshira bitewe n’amasaha abo bahafashe baguze. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *