Niger yakubise ahababaza u Bufaransa ibukorera ibigiye gutuma bufunga ambsade yabwo bukava muri iki gihugu shishi itabona

Kuri iki Cyumweru, amakuru menshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Niger bwakupiye amazi n’amashanyarazi Ambasade y’u Bufaransa mu murwa mukuru Niamey, ndetse buhagarika uburenganzira bwo kuyigemurira ibyo kurya. 

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwanafashe ingamba nk’izo ku biro bihagarariye inyungu z’u Bufaransa mu karere ka Zinder, mu mujyi wa gatatu munini wa Niger nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya. 

Bivugwa ko Perezida wa komite y’igihugu ishinzwe gutera inkunga Inama y’igihugu ishinzwe kurengera igihugu (CNSP), Elh Issa Hassoumi Boureima, yasabye abafatanyabikorwa bose b’ibigo by’Abafaransa muri Niger guhagarika kubiha amazi, amashanyarazi n’ibicuruzwa by’ibiribwa. 

Yongeyeho ko, abafatanyabikorwa bose bakomeza gufasha Abafaransa binyuze mu kubaha ibicuruzwa na serivisi byavuzwe haruguru bazafatwa nk ’“abanzi b’abaturage bigenga”. 

Aya makuru aje nyuma y’igihe ntarengwa cy’iminsi ibiri ubuyobozi bwa gisirikare bwari bwahaye Ambasaderi w’u Bufaransa cyo kuba yavuye mu gihugu cyarangiye ku Cyumweru, itariki 27 Kanama 2023. 

Mu gihe amakimbirane yiyongereye mu byumweru byakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum watowe mu buryo bwa demokarasi muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yacyo yahaye Ambasaderi Sylvain Itte amasaha 48 yo “kuva ku butaka bwa Niger.” 

Ku itariki ya 26 Nyakanga, nibwo Gen. Abdourahamane Tchiani wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirinda perezida, yayoboye ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryakuyeho Perezida Bazoum. 

U Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi bukaba bwari bwatangije igikorwa cyo kwimura abaturage babwo kimwe n’abandi banyaburayi muri Niamey.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *