Abacuruzi bo mu ihuriro rya Arewa muri Nigeria basutse amarira ku buyobozi bw’igihugu basaba ko hashakwa inzira yabafasha gukora ubucuruzi n’abaturanyi babo bo muri Niger, kuko bari guhomba miliyari 13 z’ama-Naira, ni ukuvuga miliyoni $16.9 buri cyumweru.
Nigeria yafashe icyemezo cyo guhana abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger, ifunga amashanyarazi n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibintu bikenerwa cyane.
Kuva kuwa 4 Kanama 2023, Nigeria yafunze imipaka yose yo ku butaka igamije gushyira mu bikorwa ibihano byashyizweho n’umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CÉDÉAO.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruzi bo muri Nigeria, Alhaji Ibrahim Danda-Kate yatangaje ko Leta idakwiye guhana abaturage ibarenganya, nyamara Niger ari inzira ibafasha gucuruza n’ibihugu bya Mauritania na Mali.
Ati “Abantu bahura n’igihombo cya miliyari 13 z’ama-Naira mu cyumweru. Gukomeza kubangamira bariya bantu bizagira ingaruka kuri Nigeria kandi bizongera umubare w’impunzi ugereranyije n’izihari. Ntabwo twiteguye kwakira impunzi nyinshi zivuye muri Niger.”
Kontineri zaheze mu nzira zirenga ibihumbi 20, zirimo ibicuruzwa bimwe bishobora kwangirika. Imwe igiye ifite agaciro kari hagati ya $20.000 na $50.000.
Aba bacuruzi basaba ko umupaka wa Maje-Illo muri Leta ya Kebbi uhana imbibi na Bénin ukwiye gufungurwa kuko ntaho uhuriye na Niger.
Abacuruzi bahamya ko gukoresha ingufu z’umurengera mu gushakira amahoro akarere bikwiriye kuza ari igisubizo cya nyuma, mu gihe inzira y’ibiganiro yaba yananiranye.
Ingabo zarindaga Perezida wa Niger Mohamed Bazoum zamuhiritse ku butegetsi kuwa 26 Nyakanga 2023, zimufungira mu rugo rwe kugeza n’ubu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com