Nta yindi kipe birabaho ku Isi: Espoir FC iyoboye urutonde rw’amakipe yakuweho amanota menshi ku isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko ikipe ya Espoir izakurwaho amanota 50 kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, ihita imanurwa mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona yo mu Rwanda. 

Nyuma y’iki gikorwa cyatunguye benshi, reba uko amakipe yagiye akurwaho amanota menshi ku isi gusa birangira ikipe ya Espoir ari iyo iza imbere y’ayandi yose ku Isi. 

10.Amanota 17 – Bournemouth (2008/09) 

Ikipe ya Bournmouth imaze gufatisha muri Premier League yigeze gukurwaho amanota 17 ubwo yakinaga mu cyiciro cya gatatu mu mwaka wa shampiyona wa 2008-2009. 

Iyi kipe yakuweho aya manota kubera ko basanze ifite ikibazo cy’amikoro gusa umutoza Eddie Howe wayitozaga abasha kuyifasha kutamanuka mu cya kane nubwo yatangiye shampiyona yakuweho ayo manota. 

9.Amanota 17 kuri Rotherham (2008-2009) 

Iyi kipe na yo cyo kimwe na Bournmouth yatangiye umwaka wa shampiyona wa 2008-2009 yarakuweho amanota 17 kubera kutubahiriza amategeko ya shampiyona ajyanye n’amafaranga. Aba na bo uwo mwaka nubwo batangiye barimo umwenda w’amanota angana gutyo, ntabwo bamanutse mu cyiciro cyo hasi kuko barangije ku mwanya wa 14. 

8.Amanota 18 Genoa (1959-1960) 

Ikipe ya Genoa yo mu Butaliyani yaje gutangira umwaka wa shampiyona wa 1959/1960 irimo umwenda w’amanota 18 nyuma y’uko basanze yaratanze ruswa ku mukino umwe muri shampiyona yabanje. 

Aha iyi byayisabye gukora cyane kubera ko kuri ubwo intsinzi imwe ikipe yahabwaga amanota abiri aho kuba atatu nk’uko bimeze kuri ubu. 

7.Amanota 19 – Arminia Bielefeld (1971/72) 

Indi kipe yazize ruswa ni Arminia Bielefeld yo mu Budage, aho mu mwaka wa shampiyona wa 1971/72 Bundesliga yasanze yaragize uruhare mu manyanga yasize abakinnyi 50 bafatiwe ibihano. Bitandukanye n’ayandi ariko iyi yo byayikozeho kuko yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri. 

6.Amanota 21 – Derby County (2021/22) 

Nta gihe gishize ikipe ya Derby County yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza ikuweho amanota 21 izira ibibazo birimo gucunga umutungo nabi bikayishyira ahabi. 

Iyi kipe kuri ubwo yatozwaga na Wayne Rooney yakoze ibishoboka ariko birangira imanutse mu cyiciro cya gatatu aho iyo idakurwaho ayo manota yari busoreze ku mwanya wa 17 mu makipe 24. 

5.Amanota 30 – Lazio (2005/06) 

Amahano ya Calciopoli yasize ibara muri shampiyona y’u Butaliyani aho byagaragaye ko hari amakipe yaganirizaga abasifuzi ndetse akaganira hagati yayo kugira ngo abone umusaruro yifuza. Ibi bifatwa nk’ibisanzwe mu bihugu bimwe na bimwe, byasize amakipe amwe amanuwe andi akurwaho amanota aho Lazio yakuweho amanota 30, bituma iva ku mwanya wa gatandatu iba iya 16 ariko ntiyamanuka mu cyiciro cya kabiri. 

4.Amanota 30 – Fiorentina (2005/06) 

Indi kipe yari yarangije ku mwanya wa kane muri shampiyona y’u Butaliyani, yaje na yo kuzira amahano ya Calciopoli byatumye ikurwaho amanota 30, inabura itike ya Champions League yari yakoreye. 

3.Amanota 30 –AC Milan (2005/06) 

Milan AC yari yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2005-2006 gusa na yo ntabwo yarokotse amahano ya Calciopoli dore ko yo yari yarateguye umukino umwe wonyine, bigatuma yamburwa igikombe yari yegukanye nyuma y’imanurwa rya Juventus. Mukeba wayo Inter Milan yahise ibyungukiramo irakimanika. 

2.Amanota 30- Luton Town (2008/09) 

Ikipe ya Lutton Town ejobundi yari mu cyiciro cya mbere ndetse ni imwe mu zari zifite abakunzi benshi kubera amateka yayo. Iyi yatangiye umwaka wa shampiyona wa 200-2009 ikuweho amanota 30 kubera kutishyura neza umwe mu babazaniye abakinnyi ndetse n’amakosa mu bijyanye n’umutungo wayo. 

Iyi kipe yakinaga mu cyiciro cya gatatu byarangiye irangirije ku mwanya wa nyuma. 

1.Amanota 50 Espoir (2023/2024) 

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamanuwe mu Cyiciro cya Gatatu nyuma yo gukurwaho amanota 50 kubera gukinisha Umunyezamu w’Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa . 

Uyu mwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga ku wa 20 Gicurasi. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *