Ntabwo ari umwanda nkuko bamwe babitekerezaga! Amaraso y’Imihango y’Abagore n’Abakobwa yaba agiye kwifashishwa mu buvuzi?

Umuganga wo muri Denmark, Sara Naseri akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Qvin cyita ku buzima bw’agabore, avuga ko nubwo abagore n’abakobwa miliyoni umunani batuye Isi bajya mu mihango buri munsi, bitangaje ko abo mu nzego z’ubuvuzi badashishikarira gukora ubushakashatsi ku cyo amaraso bava yakoreshwa mu buvuzi nk’uko n’andi yose akenerwa umunsi ku munsi. 

Ati ‘‘Amaraso ni amatembabuzi amenyerewe mu kwifashishwa hafatwa ibyemezo mu buvuzi. Ntekereza ko abagore bava amaraso buri kwezi! Kubera iki nta muntu n’umwe wakoresheje aya maraso ku mpamvu z’ubuvuzi?’’ 

Kugeza ubu icyo kigo Naseri abereye umuyobozi ni cyo cya mbere cyagaragaje ko abo mu nzego z’ubuvuzi bakwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ayo maraso, kuko atari umwanda nk’uko bamwe babitekereza. 

BBC yatangaje ko Sara Naseri yavuze ko ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri yiga ibijyanye n’ubuvuzi ari bwo yakoze ubushakashatsi ashaka kumenya ibigize amaraso abagore n’abakobwa bava mu gihe bari mu mihango, asanga yifitemo protéines 385 zihariye. 

We n’itsinda rye ryo muri Qvin bari gukora uko bashoboye ngo hakorwe ubushakashatsi bwagutse hamenyekane niba ayo maraso yakwifashishwa mu buvuzi nk’uko bikorwa ku yandi maraso yaba afatwa mu mitsi imwe n’imwe cyangwa ku rutoki. 

Ibi babishingira ku kuba ibyo ubushakashatsi bwabo bwa mbere byagaragaje bitanga icyizere ko ayo maraso hari umumaro yagira, ariko hakaba hagikeneye gukorwa ubundi bushakashatsi bwimbitse. 

Urugero, bagaragaje ko inzego zifata ibyemezo mu buvuzi ku kinyamavuta gitera ibinure (cholesterol) ndetse no ku iringaniza isukari mu maraso baramutse babyitayeho, amaraso y’imihango yagira uruhare mu buvuzi ku bafite ibibazo by’umutima n’itembera ry’amaraso ndetse n’abarwayi ba diabète. 

Undi mushakashatsi wo muri Berlin akaba n’umwe mu bashinze Ikigo Theblood gikora Ubushakashatsi ku Maraso, yavuze ko gukora ubushakashatsi ku y’imihango akaba yanatangira gukoreshwa mu buvuzi byagirwamo uruhare no kwigisha abagize umuryango mugari bagifite imyumvire ishingiye ku miziririzo, ku ikoreshwa ry’amaraso y’imihango. 

Yanavuze ko icyo kigo cyabo kiri gushaka ubufatanye na laboratwari yakwemera gukorerwamo ubushakashatsi bwimbitse ku cyo amaraso y’imihango yakoreshwa mu buvuzi. 

Ati ‘‘Dukwiye gukora ibintu byose mu bufatanye, kuva mu ntangiriro. Laboratwari zizakora ubushakashatsi ku macandwe, inkari n’amazirantoki, ariko nta kirakorwa ku maraso y’imihango.’’ 

Undi mushakashatsi wo mu Kigo cy’Abanyamerika cya Feinstein Institutes for Medical Research, Dr. Christine Metz, na we yavuze ko kuba ayo maraso atari yarakozweho ubushakashatsi na mbere ari ugutinya icyo abantu babitekerezaho hagendewe ku myumvire y’abagize umuryango mugari. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *