Ntabwo twabyihoreye: Amagambo ya Minisitiri Bizimana yavuze ku makimbirane ari muri ‘Showbizz’

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yahamije ko amakimbirane n’ibibazo biri mu babarizwa mu myidagaduro y’u Rwanda bitari kureberwa. 

Ni ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga asubiza umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari utanze igitekerezo ko hategurwa Itorero ry’ababarizwa mu myidagaduro hakabaho kwiyunga no kwimika Ndi Umunyarwanda kuko bugarijwe n’ibibazo birimo munyangire, izangano no gusebanya. 

Mu butumwa yamugeneye asubiza, Minisitiri Bizimana yavuze ko ibi bitekerezo n’impungenge ziri kugaragazwa byumvikana. 

Ati “Ibitekerezo mutanga n’impungenge mufite birumvikana kuri iki kibazo n’ibindi bisa nkacyo. Ntabwo twabyihoreye. Dukoresha kandi tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bwo kwigisha umuco n’indangagaciro zawo. Ndanakwizeza ko nta buryo na bumwe bushobora gutanga umusaruro twirengagiza.” 

Minisitiri Bizimana avuze ku bibazo bivugwa mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko muri iyi minsi hari kugaragara umwuka mubi urimo no guhangana gukomeye ku babarizwa muri iki gice. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *