Intambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho umutwe wa M23 wongeye kwerekana ubukana bwawo mu mirwano yabereye i Kaziba, muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri aka gace agaragaza ko ku wa Mbere no ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ingabo z’u Burundi zibarizwa muri bataillon ya munani n’iya 10 zagize ibihe bikomeye, nyuma yo kugwa gitumo n’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano yatumye ingabo z’u Burundi zihura n’akazi katoroshye, ndetse bivugwa ko abenshi mu bari muri bataillon ya 10 bahasize ubuzima, mu gihe abandi bakomerekejwe bikabije.
Biravugwa ko ubwo urugamba rwarangiraga, nta n’umwe mu bapfuye cyangwa abakomeretse wabashije gukurwa aho byabereye, kubera gukomeza guterwa n’uyu mutwe w’inyeshyamba.
Amakuru avuga ko M23 yateguye neza iki gitero, ikagaba ibitero iturutse impande zose, mu gihe igice kimwe cy’uyu mutwe cyari cyambaye impuzankano isa n’iy’igisirikare cy’u Burundi.
Ibi byatumye abasirikare b’Abarundi babanza kuyoberwa ko bari imbere y’umwanzi, bikaviramo bamwe muri bo kugwa mu mutego.
Ibi byatumye bataillon ya 10 isenyuka burundu, kuko abenshi mu bari bayigize baguye ku rugamba, abandi bagakomereka bikabije.
Abasirikare bo muri bataillon ya munani bagerageje gutabara bagenzi babo, ariko na bo basanze M23 yabagose, bituma bahitamo guhunga aho kurwana.
Mu rwego rwo gukomeza igitutu kuri izi ngabo, M23 yakomeje kwibasira igisirikare cy’u Burundi, ibasukaho ibisasu bikomeye kugeza ubwo nta musirikare wasigaye uhagaze mu mirwano yabereye i Kaziba.
Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko u Burundi bwatakaje abasirikare benshi muri iyi mirwano, barimo batatu bari ku rwego rwa ba Ofisiye. Harimo Major Ndikumana Claude, bivugwa ko yafashwe mpiri n’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano ibaye mu gihe mu minsi ishize, RDC yavugaga ko ingabo zayo zari zasenye indege zifashishwaga n’inyeshyamba, ibintu byanyomojwe na Me Moïse Nyarugabo.
Uyu mugabo, wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu, Umudepite na Senateri muri RDC, yavuze ko nta ndege yigeze igwa cyangwa isenywa ku kibuga cy’indege cya Minembwe, ndetse ko nta barwanyi ba M23 bari muri ako gace.
Ibi byose bikomeza kugaragaza ko uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’intambara, aho imitwe yitwaje intwaro irwana n’ingabo za Leta ndetse n’abasirikare bo mu bindi bihugu bariyo mu rwego rwo gufasha RDC mu kurwanya M23.
Ibibazo by’umutekano muke bikomeje gukaza umurego, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire ya RDC n’ibihugu bituranye nayo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X