Nyakwigendera asize umugore, abana 5 n’abuzukuru 9: Babyutse batungurwa no gusanga Mudugudu yambuwe ubuzima

Imwe mu nkuru zikomeje gutuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga ni iy’Uwitwa Kamashabi Eraste w’imyaka 67 wasanzwe munsi y’ikiraro cya Ryamunyu mu mugezi wa Ryamunyu yapfuye, bikekwa ko yishwe  

Kamashabi Eraste yari Umukuru w’Umudugudu wa Mburabuturo, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, 

Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru y’inshamugongo, umuntu umwe yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu gihe hakomeje iperereza kuri urwo rupfu rw’amayobera nkuko inkuru ya Imvahoi Nshya ikomeza ibivuga.  

Ntawuzumunsi Emmanuel usanzwe ari Umuhungu wa nyakwigendera, akaba akora imirimo ya Leta mu Kagari ka Rushyarara gahana imbibi n’aka Gitwe, yavuze ko yatunguwe no kubwirwa kubikirwa ki se yasanzwe mu mugezi yashizemo umwuka.  

Ati: “Nari navuganye na we  saa moya  n’iminota 8 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama, ambwira ko ari kumwe na muramu wa mukuru wanjye.” 

Yakomeje avuga ko “Bari mu kabari k’uwitwa Basenga muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama mu Kagari ka Kagarama gahana imbibi n’akacu ka Gitwe, numva baganira bishimye, tuvugana icyo namushakiraga nkupa telefoni numva ari amahoro nta kibazo.” 

Avuga ko basanze yari afite ibikomere ku misaya yombi, umurambo ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga.  

Iperereza ry’inzego z’umutekano rirakomeje ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, cyane ko bivugwa ko yari umugabo utanywa ngo asinde cyangwa ngo abe yataha bwije cyane kuko yabaga asabwa kubahiriza inshingano z’akazi ke zirimo gupanga irondo n’ibindi.  

Ntawumenyumunsi akomeza avuga ko n’iki kiraro cyubatse neza ku buryo bigoranye ko umuntu yakirenga akagwa muri uwo mugezi. 

Nanone kandi bivugwa ko iki kiraro kiri mu kilometero kimwe gusa uvuye kwa nyakwigendera, no muri metero 500 uvuye kuri santere y’ubucuruzi ya Kagarama banyweragaho. 

Nyakwigendera amaze imyaka itatu ari Unuyobozi w’Umudugudu, abana be bakaba batazi umuntu n’umwe baba bagiranaga ikibazo.  

Hagati aho umuryango utegereje ko uwatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagira amakuru atanga yatanga umucyo kuri uru rupfu rw’amayobera.  

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe. 

Ati: “Yari Umukuru w’Umudugudu wa Mburabuturo mu Murenge wa Karambi, aho tumenyeye urupfu rwe twihanganishije umuryango we n’abaturage yayoboraga. Umurambo we ubu tuvugana wagejejwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga. Inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe, niba hari n’uwabigizemo uruhare abiryozwe.” 

Yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, haba hari abakekwa icyaha bagatahurwa hakiri kare. 

Nyakwigendera asize umugore, abana 5 n’abuzukuru 9. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *