Ku munsi w’ejo hashije uretse kuba ikipe ya Real Madrid yashimangiye ibigwi byo kuba ikipe ifite ibikombe byinshi by UEFA champions league yongeraho icya 15.
Iyi kipe yanakoze andi mateka mabi yo kuba ikipe ya kabiri yasoje igice cya mbere cy’umukino wa final ya UEFA Champions League idateye ishoti na rimwe rigana mu izamu.
Aya mateka mabi Real Madrid yakoze ku mukino wa nyuma yatsinzemo Dortmund, yaherukaga gukorwa n’ikipe ya Tottenham Hotspurs mu 2019, ubwo yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0, na yo igakora ayo mateka yo kudatera ishoti igana mu izamu mu gice cya mbere cyose.
Ibitego bya Dani Carvajal na Vinícius Júnior byafashije Real Madrid kwegukana Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League itsinze Borussia Dortmund 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena.
Umunyamerika Lenny Kravitz yaririmbye mu birori bibanziriza uyu mukino mu gihe igikombe cyinjiye muri stade giteruwe na Zinedine Zidane ndetse na Karl-Heinz Riedle bakiniye amakipe yombi mu myaka yashize.
Borussia Dortmund ni yo yihariye igice cya mbere yabonyemo uburyo umunani, burimo butatu bugana mu izamu, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.
Bumwe muri bwo ni aho Karim Adeyemi yisanze imbere y’izamu wenyine, amaze gucenga Umunyezamu Thibaut Courtois, ariko Dani Carvajal na Antonio Rüdiger bakiza izamu.
Nyuma y’iminota ibiri, Niclas Füllkrug yateye igiti cy’izamu amaze kunyura mu rihumye ba myugariro ba Real Madrid, ariko umupira uvamo.
Dortmund yungukiraga ku kuba hagati ha Real Madrid hatahuzaga neza, yabonye kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Adeyemi, Courtois abyitwaramo neza. Uyu munyezamu yakuyemo kandi umupira wa Marcel Sabitzer mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Mu minota 45 ya nyuma, Real Madrid yahinduye umukino ndetse itangira kubona uburyo bugana ku izamu mu gihe igice cya mbere cyarangiye itazi uko risa.
Hashize iminota itatu gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, Vinícius Júnior yakorewe ikosa, rihanwa na Toni Kroos wateye umupira mwiza, Umunyezamu Kobel awushyira muri koruneri yavuyemo amahirwe ya Dani Carvajal wawushyize ku mutwe, ariko umupira uca hejuru gato.
Dormund yanyuzagamo igasatira, yashoboraga kubona igitego ku mupira watewe na Füllkrug n’umutwe ku munota wa 63, ariko Courtois araryama awukubita ibipfunsi uvamo.
Byasabye gutegereza umunota wa 73, Real Madrid ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dani Carvajal n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Toni Kroos.
Nyuma y’iminota 10, iyi kipe yo muri Espagne yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Vinícius Júnior ku mupira wavuye kuri Toni Kroos nyuma yo gutakazwa n’abakinnyi ba Dortmund.
Byashoboraga kuba ibindi mu minota itatu ya nyuma ubwo Niclas Füllkrug yatsindaga n’umutwe ku munota wa 87, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Iminota 90 n’itanu y’inyongera, yose yarangiye Real Madrid yatsinze ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 15, kikaba icya gatandatu mu myaka 11.
Marco Reus wasimbuye Karim Adeyemi ku munota wa 71 na Toni Kroos wasimbuwe na Luka Modric ku munota wa 85, bombi bakinnye umukino wa nyuma mu makipe yabo.
Nk’uko byumvikana buri kipe igeze ku mukino wa nyuma yahatanye n’amakipe menshi irayahigika kugeza igeze ku mukino wa nyuma, aho Real Madrid yabashije gutwara iki gikombe ku nshuro 15, mu gihe Dortmund yari kuba itwaye icya kabiri mu mateka yayo.
Uretse igikombe n’ishema, ikipe yegukanye iki gikombe gifatwa nk’igihatse ibindi bikinwa n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi, inaherekereshwa agera kuri miliyoni 20 z’ama-euro [miliyonoi 21.45 $] yiyongera ku yo iba yaragiye ibona uko ivuye muri buri cyiciro.
Ni mu gihe ikipe itsindiwe ku mukino wa nyuma, yo ihabwa agera kuri miliyoni 15.5 z’ama-euro [miliyoni 16.62 $] nk’iyabaye iya kabiri, nayo aza yiyongera ku yo iba yaragiye ibona muri buri cyiciro.
N’ubwo buri kipe yifuzaga gutwara iki gikombe ndetse no kwegukana ibyo bihembo, Borrussia Dortmund kuba yatsindiwe kuri uwo mukino wa nyuma na Real Madrid, yabonye amafaranga menshi ugereranyije n’ayo yari kubona iyo iza gutsinda igatwara igikombe.
Ibi biraturuka ku masezerano y’ubugure iyi kipe yagiranye na Real Madrid ubwo yaguraga Jude Bellingham mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Bild cyo mu Budage.
Uretse miliyoni £88.5 iyi kipe yamutanzeho rugikubita, mu masezerano harimo ko uyu mukinnyi naramuka atwaye UEFA Champions League, Real Madrid izongera Dortmund agera kuri miliyoni 5 z’ama-euro, n’andi miliyoni 2 z’ama-euro mu gihe yashyirwa mu ikipe y’umwaka y’irushanwa.
Ibyo bisobanuye ko Borrussia Dortmund kuba yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Real Madrid yaguze Jude Bellingham, yatahanye agera kuri miliyoni 22.5 z’ama-euro, mu gihe iyo iramuka itwaye igikombe yari guhabwa miliyoni 20 z’ama-euro gusa.
Jude Bellingham, mbere yo guhura n’ikipe yahoze akinira yavuze ko ari umukino uri bube uri ku rwego rwo hejuru kandi ko yiteguye gukora iyo bwabaga kugira ngo ikipe ye itahukane intsinzi cyane ko ngo ikipe yose yageze ku mukino wa nyuma yari ibikwiriye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group.
IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru
Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe.
Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.
Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu
Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.
Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.
Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu
Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.
Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification.
Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.
Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775