Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere zakoze igerageza rya ‘Missiles’ zizwiho kugendera ku muvuduko wo hejuru uruta uw’ijwi ibizwi nka ‘hypersonic’.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ukwezi kumwe hatangajwe ko iyo gahunda yatinze kubera “ibibazo byari bimazeho iminsi mu bijyanye n’igeragezwa ry’ibisasu”.
Igisirikare cya Amerika kirwanira ku butaka cyatangaje ko iri geragezwa ryakorewe mu Majyepfo ya California ryagenze neza.
Brig. Gen, Heath Collins ushinzwe gahunda zirebana n’intwaro muri iri shami rya gisirikare, yagize ati: “Ni intambwe ikomeye yagezweho n’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere, mu mushinga ujyanye n’intwaro, kandi ni intsinzi ku itsinda ryabashije kubaka no gukora iyi ntwaro”.
Mu mujyo wo gukora izi Missiles, harimo gahunda yo kuba yabasha kujya igendera ku muvuduko ukubye inshuro eshanu uw’ijwi.
Igerageza ryo kuri iyi nshuro ryakunze nyuma y’aho Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere cyari cyaragiye gikora igerageza kuri Missile yitwa AGM-183 A ARRW ariko iryo gerageza ntiribashe kugenda neza inshuro zigera kuri eshatu zose.
Mbere y’umunsi umwe ngo hageragezwe iyi Missile nshya ya A-52H Umunyamabanga w’iri shami ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere, Frank Kendall, yabanje gusobanura icyari cyaratindije iryo gerageza aho yavuze ko “kugeza ubu iyi gahunda itari yabasha gukunda mu buryo bw’ubushakashatsi n’uburyo bw’imirimo”.
Yongeyeho ko bashakaga kubanza kwizera neza ko igerageza rishobora kuza kugenda neza mbere y’uko rikorwa.
Leta ya Amerika yashyize imbaraga mu ikorwa ry’intwaro zikomeye zirimo na missile zishobora kwambukiranya imipaka nyuma yo kubona ko yatangiye gusigwa n’u Bushinwa n’u Burusiya mu ikorwa ry’izo ntwaro.
Mu yandi makuru avugwa mu mahanga, Ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine bwasabye abayobozi b’ingabo zihishe mu nganda z’ibyuma za Azovstal muri Mariupol kumanika amaboko, cyane ko ngo “basohoje inshingano zabo”.
Ako gace karimo ubuvumo bunini cyane kamaze iminsi kagoswe n’ingabo z’u Burusiya.
Kari mu mujyi Mariupol uri mu majyepfo ya Ukraine, ku nyanja ya Azov itandukanya icyo gihugu n’u Burusiya.
Umaze iminsi uri mu maboko y’ingabo z’u Burusiya, uretse igice gito kigizwe n’uruganda rw’ibyuma rufite ubuvumo hasi.
Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yavuze ko abo basirikare bakomeje kugora ingabo z’u Burusiya, batuma zitajya gutanga umusanzu ahandi ku rugamba.
Perezida wa Ukraine Volodomyr Zelensky yavuze ko bafashe iki cyemezo kubera ko “dukeneye izi ntwari za Ukraine zikiri nzima”.
Nyuma yo kumanika amaboko ngo hazakurikiraho ibiganiro byatuma aba basirikare basubizwa muri Ukraine.
Icyiciro cya mbere cyo kumanika amaboko kuri uyu wa Mbere cyasojwe abasirikare 264 basohotse muri Azovstal.
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, Anna Malyar, yavuze ko harimo gutegurwa igurana ry’abasirikare 53 bavuyemo bakomeretse, bajyanywe mu bitaro biri mu mujyi wa Novoazovsk ugenzurwa n’u Burusiya. Uri mu gice cyigize repubulika yigenga ya Donetsk.
Abandi basirikare 211 bajyanywe mu mujyi wa Olenivka, na wo uri muri Donetsk.
Croix Rouge yanenze uburyo u Burayi bwakiramo impunzi
Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, wavuze ko uburyo impunzi zirimo guhunga Ukraine zakirwa bwangu mu Burayi, bugaragaza impu ebyiri kw’icyo gice mu gukemura ikibazo cy’impunzi.
Ni mu gihe ngo u Burayi usanga budakozwa ibyo kwakira impunzi ahanini ziva muri Afurika, uburasirazuba bwo hagati n’ahandi.
Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge, Francesco Rocca, yavuze ko mbere bari bizeye ko uburyo impunzi ziva muri Ukraine zakirwa mu Burayi bigiye kuba intangiriro y’impinduka muri politiki y’abimukira mu Burayi.
Ati: “Ikibabaje ni uko atari ko byagenze”.
Mu gihe ibihugu bya Pologne, Romania, Hungrie, Moldova na Slovakia byihutiye kwakira impunzi ziva muri Ukraine, Rocca yavuze ko abimukira, impunzi n’abashaka ubuhungiro bava ahandi bashaka kujya i Burayi barimo gupfa ndetse bagakorerwa irindi hohoterwa ryinshi, ndetse bakagorwa no kubona serivisi z’ibanze.
Imibare ivuga ko nibura impunzi n’abimukira 48,000 bapfuye cyangwa bakaburirwa irengero kuva mu 2014, bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée n’izindi nzira bashaka kujya mu Burayi.
Putin ahanze amaso uburyo Suède na Finlande zizitwara muri NATO
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagaragaje ko ubutegetsi bwe nta kibazo bufite ku kuba Suède na Finlande byajya muri NATO, ariko gishobora kuvuka bitewe n’ibizakurikiraho.
Ni ijambo yagejeje ku bayobozi b’ibihugu bya Armenia, Belarus, Kazakhstan, Kyrgyzstan na Tajikistan, mu nama bagiranye kuri uyu wa Mbere.
Yakomeje ati: “Ariko kwagura ibikorwa remezo byabo bya gisirikare muri iki gice byo bizatuma habaho igisubizo cyacu. Uko kizaba kimeze, tuzabanza turebe ingano y’inkeke bizaba biteye”.
Ukraine ihomba miliyari $5 buri kwezi
Perezida Zelenskyy yatangaje ko Ukraine buri kwezi igira icyuho cya miliyari $5 mu ngengo y’imari, ugereranyije amafaranga ibasha kubona n’ayo ikeneye.
Zelenskyy yabivuze mu ijoro ryo ku wa Mbere, ubwo yagarukaga ku biganiro yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Kristalina Georgieva.
Yavuze ko cyibanze “ku buryo bwo kwihutisha guha Ukraine inkunga ijyanye n’imari, bijyanye n’icyuho gikomeza kugaragara mu ngengo y’imari muri iki gihe cy’intambara, kigera kuri miliyari $ 5 ku kwezi”.
Turikiya ntizavuga ’Yego’ ku bashyigikira iterabwoba
Mu gihe ibihugu bya Suède na Finlande biri mu byishimo ko ibihugu byinshi birimo kubyakiriza yombi muri NATO, impungenge zikomeye ziri ku gihugu cya Turikiya.
Kugira ngo igihugu cyemerwe nk’umunyamuryango mushya bisaba ko abanyamuryango bose babyemeza, binyuze mu itegeko ritorwa n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu binyamuryango.
Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, ashinja biriya bihugu bibiri gushyigikira inyeshyamba z’aba Kurdes, leta ye ifata nk’imitwe y’iterabwoba.
Byongeye, biriya bihugu bibiri ngo byafatiye Turikiya ibihano birimo ko hari intwaro zimwe itemerewe kugurayo.
Ati: “Nta gihugu na kimwe muri biriya byombi gifite umurongo uhamye mu bijyanye n’imitwe y’iterabwoba”. Yari mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yakiraga mugenzi we wa Algeria.
Yakomeje ati: “Ntabwo twavuga ’Yego’ ku bantu bafatiye ibihano Turikiya, ku kujya muri NATO kandi ari umuryango ugamije umutekano”.
Autriche yiyemeje kuguma hagati
Mu gihe ibihugu bimwe bikomeje kurwana bijya muri NATO, Autriche yatangaje ko idashaka kugira uruhande na rumwe yegamira nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Alexander Schallenberg.
Icyakora yavuze ko bubaha icyemezo cya Suède na Finlande.
Ati: “Ni icyemezo cyabo, ntabwo ari icyacu. Autriche izakomeza kuba igihugu kidafite uruhade kibogamiyeho”.
Gusa yavuze ko Perezida Vladmir Putin ari we watumye NATO igira agaciro, bituma biriya bihugu bibiri bishaka kuyijyamo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%