Papa Cyangwe nyuma yo gusaba imbabazi Rocky Kimomo yahise amusaba ikintu gikomeye cyane.

Umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko yifuza kongera guhura na Rocky Kimomo ku mushinga mugari w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.  

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na radiyo B&B Kigali FM, aho yemeje ko yifuza ko Rocky Kimomo yitabira icyo gitaramo ndetse bakongera gukorana nk’uko byari bimeze mu ntangiriro zabo. 

Papa Cyangwe, amazina ye nyakuri akaba Abijuru Lewis, yatangiye umuziki mu bihe bya mbere akorana bya hafi na Rocky Kimomo.  

Gusa, mu mpera za 2021, aba bombi baratandukanye, bituma umubano wabo utagenda neza mu bihe byakurikiyeho.  

Nyuma y’itandukana ryabo, hakunze kumvikana amagambo atari meza hagati yabo, bigaragara ko batari bagifitanye umubano mwiza. 

Nyamara, kuri ubu Papa Cyangwe yavuze ko yamaze gusaba imbabazi Rocky Kimomo ndetse akifuza ko bongera guhura.  

Ati: “Nshaka ko tuzahura buri wese atari mu bye, wenda tukaba twahura tukaganira nkamubaza nti ku mitegurire y’igitaramo nzabwa iki.” 

Igitaramo Papa Cyangwe ateganya kizaba ari ikimenyetso cy’intsinzi nyuma y’imyaka itanu amaze mu rugendo rw’umuziki.  

Si igitaramo gusa kuko yavuze ko azashyira hanze album ye ya kabiri, igikorwa cyitezweho gushyira ku isonga ibihangano bishya bizashimisha abafana be. 

Abakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda bategereje kureba niba Rocky Kimomo azemera ubusabe bwa Papa Cyangwe ndetse niba koko bazongera guhura bagakora umushinga ukomeye.  

Cyangwa se niba igitaramo cya Papa Cyangwe kizaba cyihariye, aho azizihiza imyaka itanu amaze mu muziki adafatanyije na Rocky Kimomo. 

Ubusabe bwa Papa Cyangwe bwagaragaje intambwe nshya mu muziki nyarwanda, aho abahanzi bakomeye bashobora gushyira imbere ubumwe kurusha amakimbirane.  

Abafana nabo bakomeje kwibaza uko Rocky Kimomo azakira ubu butumwa, niba koko azitabira iki gitaramo cyangwa niba azahitamo kwitaza. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *