Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis w’imyaka 87 y’amavuko yavuze ko nta gahunda afite yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’uko hari ibihuha bikomeje gukwirakwizwa ko yaba agiye kwegura kubera ibibazo by’amagara, ahubwo ko ateganya kuguma muri izi nshingano ubuzima bwe bwose busigaye.
Ibi yabitangaje binyuze mu gitabo yasohoye kuri we yise “Ubuzima: Inkuru yanjye mu Mateka”. Papa Francis yagize ati “Ntekereza ko ubutumwa bwa papa ari ad vitam, ubw’ubuzima bwose. Bityo rero simbona igisobanuro cyo kubureka.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, Papa Francis yasubitse inama zitandukanye no kwakira abantu yari afite kubera amagara. Yarwaye ibicurane kenshi, afite ingorane mu kugenda kandi kenshi ubu aboneka mu igare ry’ab’intege nke.
Ibi bibazo kandi, kongeraho imyaka ye, byazamuye ibibazo ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.
Nubwo yahakanye ko yaba atekereza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gitabo cye Francis yavuze ko biramutse bibaye ngombwa ko yegura kubera “ibibazo bikomeye by’amagara, najya muri Basilika ya Santa kujya ntanga penetensiya no guha ukaristiya abarwayi.”
Icyakora amakuru ava mu bamenyereye imitekerereze ya Francis, ni uko arimo kurwanya ko haba igihe aba-papa babiri bombi baba bari mu buzima – ikintu cyabayeho ubwo uwo yasimbuye Benedict XVI yafataga ingingo idasanzwe na gato yo kwegura mu 2013.
Kugira Francis nka papa mu gihe Benedict XVI yari akiriho byateye ukutumvikana hejuru muri Kiliziya, by’umwihariko hagati y’abatsimbarara ku bya cyera n’abafunguye ku bitekerezo bishya. Ndetse amakuru aturuka i Vatican avuga ko ibintu nk’ibi n’ibyo Papa Francis adashaka.
BBC
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu