Perezida Paul Kagame n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie bari ku rutonde rw’abantu 100 b’icyitegererezo mu guharanira amahoro ku mugabane wa Afurika, 100 Most Notable Peace Icons, rw’uyu mwaka.
Kuri urwo rutonde hagaragaraho abanyepolitiki, abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere, abikorera, abakora n’abakoze mu nzego z’ubutabera, abahanzi, abakinnyi n’abandi bose bakoresheje ukumenyekana kwabo mu kwimakaza amahoro ku mugabane w’Afurika no ku Isi yose.
Abatoranywa bagaragara mu byiciro bitanu ari byo abanyepolitiki, impirimbanyi mu guharanira amahoro n’ubutabera, abitangira gukora ubutabazi, abahanzi bakoresha inganzo mu kwimakaza amahoro, abenjenyeri bitangira kubakira abadafite aho baba, abakora mu Nzego z’ubuhinzi, ikoranabuhanga, itangazamakuru n’imari bimakaza amahoro n’ubworoherane.
Uru rutonde ruyobowe na Perezida Kagame, nk’umuntu wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, akayobora iki gihugu, akakigeza ku iterambere rigaragarira n’amahanga.
Bruce Melodie we aza kuri uru rutonde nk’umuhanzi wavukiye mu muryango uciye bugufi, akaza kwiteza imbere abinyujije mu muziki kugeza aho abaye umwe mu bahanzi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba batunze amamiliyoni y’amadolari.
Umuryango 100 Most Notable wamushyize kuri uru rutonde wagize uti: “Bruce Melodie mu 2021 n’umuhanzi ufatwa nk’umwe mu bafite amafaranga menshi. Hamwe n’itsinda rye hashinze Isibo TV, asinya amasezerano akomeye n’ikigo BROK afite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Wakomeje ugira uti: “Yakoranye n’ibigo by’itumanaho (MTN, Airtel binyuze mu kwamamaza, asinya amasezerano na Infinix Mobility, …mu 2021 asinya amasezerano na Kigali Arena kuri Frw miliyoni 150, aba umumiliyarideri mu mafaranga y’u Rwanda ubwo yasinyega amasezerano na Food Bundles. Ari mu banyamuziki 20 muri Afurika y’iburasirazuba batunze amamiliyoni y’amadolari.”
Mu mpamvu zatumye Perezida Kagame ashyirwa mu banyamahoro b’umwaka nk’uko bigaragara ku rubuga 100mostnotable.org, harimo kuba ari we Mukuru w’Igihugu muri Afurika wayoboye igihugu cyasenywe n’amacakubiri kikongera kwiyubaka gihereye ku busa.
Urwo rubuga rwasubiye mu mateka ya Perezida Kagame rumugaragaza nk’intwari yaharaniye amahoro mu gihugu byasaga nk’aho bidashoboka ko cyakongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage b’u Rwanda n’abanyamahanga benshi bamushimira ko yayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse agaharanira ko Abanyarwanda bose babona uburenganzira bungana ku Gihugu, none ubu hashize imyaka irenga 30 Igihugu kirangwamo amahoro n’umutekano.
Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iranganjwe imbere na Perezida Kagame, ni yo yabaye umusemburo w’impinduka aho Abanyarwanda bari baratandukanyijwe n’amacakubiri ashingiye ku moko bongeye kubana mu mahoro kubera gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’ubutabera bwatanzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse guharanira amahoro mu Rwanda, Perezida Kagame yanagaragaje itandukaniro mu buryo ahangana n’ibibazo byo mu Karere, ndetse n’ibirebana na Politiki mpuzamahanga, kuko mu bushotoranyi bukorwa n’abaturanyi ahitamo amahoro aho kubona intambara nk’igisubizo.
Perezida Kagame anavugwaho kuba Umuyobozi iteka aharanira ubusugire bw’u Rwanda no gushaka ibisubizo bidashingiye ku gushoza intambara mu bibazo usanga n’Umuryango Mpuzamahanga ubogamiye ku ruhande rudakwiriye.
Uretse mu gihugu, Perezida Kagame ntajya azuyaza mu gushyigikira ibindi bihugu bifite ibibazo by’umutekano haba muri Afurika no ku Isi yose.
U Rwanda ruri mu bihugu byohereza ingabo nyinshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi, ndetse runatabara ibindi bihugu binyuze mu bufatanye, nka Mozambique na Repubulika ya Santarafurika.
Perezida Kagame kandi yagaragaje umwihariko ku Isi, afata icyemezo cyo guha ikaze abimukira, impunzi n’abasaba ubuhungiro baturuka mu mpande enye z’Isi, bakabaho mu mahoro n’umutekano mu rw’Imisozi 1000.
Ari no ku ruhembe rw’imbere mu rugamba rwo guharanira ukwihuza kw’Afurika, aho Abanyafurika basabwa kubana mu mahoro; ashimangira ko Afurika ishobora kugera ku mahoro arambye ari na ko itera imbere.
Nta wundi Munyarwanda uri kuri uru rutonde. Undi munyapolitiki wo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ururiho ni Perezida William Ruto wa Kenya, mu gihe umuhanzi ari Diamond Platinumz wo muri Tanzania.
Mu bandi banyepolitiki bashyizwe kuri urwo rutonde harimo Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan wabaye Perezida wa Nigeria, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, Prof Yemi Obasanjo wabaye Visi Perezida wa Nigeria n’abandi.
Ku rutonde habonekamo abahanzi nka David Adedeji Adeleke Oon wamamaye nka Davido, Pasiteri Chris Oyakhilome akaba rurangiranwa mu ivugabutumwa risakaza amahoro, Musenyeri Mathew Hassan Kukah n’abandi.
Hazaho kandi Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba nk’impirimbanyi y’amahoro ku mugabane w’Afurika, rurangiranwa mu mupira w’amaguru Sadio Mane, umuhanzi Akon, rwiyemezamirimo mu myidagaduro Tunde Ednut, Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) Akinwumi Adesina n’abandi benshi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com