Imwe mu nkuru zikomeje kuvugwaho cyane mu Rwanda ni ifungwa ry’insengero zikomeje gufungwa hirya no hino mu gihugu nyuma yuko urwego rw’imiyoborere RGB rukomeje gusuzuma ibintu bitandukanye insengero zitujuje.
Mu gihe abantu benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’ibi bintu, hari abantu batandukanye barimo Pastor Antoine Rutayisire baherutse kuvuga ko Perezida Paul Kagame ashobora kuzakemura iki kibazo mu gihe azaba arimo kurahira, dore ko biteganyijwe ko azarahira ku cyumweru tariki 11 z’uku kwezi kwa munani.
Nyamara Perezida Paul Kagame si ubwa mbere avuze kuri iki kibazo, kuko mu mwaka wa 2018 ubwo yari mu muhango wo gusoza umwiherero, yagarutse kuri iki kibazo cy’insengero, ndetse anagaragaza uko we akibona.
Reba Video
Insengero zirenga 5600 zimaze gufungwa mu Rwanda kuko zitujuje ibisabwa
Hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.
RGB yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.
Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw’umuryango ufite izindi rukuriye.
Ibikorwa byo gufunga insengero bikomeje kuba hirya no hino mu Gihugu, nko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 348 zagaragaye ko zitujuje ibisabwa.
Izo nsengero zafunzwe, nyuma yo gusura izigera kuri 700 hagamijwe gusuzuma ko zitujuje ibisabwa n’amategeko.
Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwaga insengero n’imisigiti 783 n’ahandi hantu hasengerwaga hatari mu nsengero ahazwi nk’ubutayu hagera kuri 18 hafunzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yatangarije IGIHE ko muri iyo Ntara hamaze gufungwa insengero 582 zitujuje ibisabwa.
Ibikorwa byo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu birakomeje kandi aho bigaragaye ko zitabyujuje zihita zifungwa.
Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite imibare myinshi y’insengero zimaze kumenyakana ko zafunzwe aho kugeza ku wa 1 Kanama 2024, byagaragaye ko hamaze gufungwa insengero 2040 mu nsengero zimaze kugenzurwa 3736.
Muri iyo Ntara y’Iburasirazuba hari insengero 4154 ariko hakaba n’ubuvumo basengeragamo 427 nabwo bwafunzwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko abanyamadini n’amatorero bakwiye gukurikiza amabwiriza n’amategeko biteganywa na RGB.
Ati “Inama twabagira muri ibi bihe bakurikize amabwiriza n’ibisabwa na RGB. Batekereze ku mutekano w’ababagana. Ntabwo ujya mu buvumo, cyangwa mu kiraro cy’ihene ngo nibwo uzasubizwa.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru ho hamaze gufungwa insengero 1253 zirimo izo muri Burera 288; Gakenke 144; Gicumbi 318; Musanze 211; Rulindo 292.
Ku ruhande rw’Intara y’Iburengerazuba, Guverineri Dushimimana Lambert yabwiye IGIHE ko mu nsengero zirenga ibihumbi bitatu bamaze kugenzura hafunzwe insengero 1393.
Muri iyo ntara kandi hafunzwe ubuvumo 10 abantu basengeragamo ndetse n’ahandi hantu hasengerwa hatari mu nsengero harimo mu mashyamba no mu mazi hagera kuri 53.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yasobanuye ko kongera gushyira imbaraga mu kugenzura insengero bishingiye ku kuba ubugenzuzi buheruka bwo muri 2018 hari ibyo zasabwaga ariko zimwe zikaba zitarabyubahirije.
Ati “Mu minsi yashize hari ibindi twagiye tubona, twagiye tubona abantu benshi basengera ahatemewe ndetse hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Mwagiye mubona abasengera ahantu hadashobotse ariko twagiraga ngo tunarebe niba koko abafite ibyo basabwe barabishyize mu bikorwa.”
Yasobanuye kandi ko ari inshingano z’inzego z’ibanze kugenzura ko ibikorwa bikorerwa mu gihugu bikora binyuze mu buryo bwemewe kandi bitanga umutekano ku babigana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko insengero nyinshi hirya no hino mu gihugu zavugururwa hitabwa no ku kubungabunga umutekano w’abazigana.
Mu by’ingenzi bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.
Ku bijyanye no gukumira urusaku rw’imizindaro, ibicurangisho n’amajwi y’abantu mu rusengero, ACP Rutikanga yavuze ko nta muntu uri hanze yarwo ugomba kubyumva, akaba ari yo mpamvu urusengero rugomba gushyirwamo ibirinda urusaku (soundproof).
Abari mu rusengero kandi bagomba kugira imbuga ngari (assembly area) hanze bahungiramo mu gihe haba hari ikirubayemo imbere, hakaba hagizwe n’amapave iyo ari urusengero rwo mu mujyi cyangwa hari ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.
Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu Itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru
Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe.
Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.
Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu
Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.
Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.
Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu
Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.
Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification.
Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.
Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775