Mu ijambo rye ryatambutse muri BK Arena, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudashobora gukomeza kwemera gukandamizwa n’amahanga, cyane cyane u Bubiligi. Yashimangiye ko igihugu cyiteguye kwirwanaho no gukomeza iterambere cyimakaje mu myaka ishize.
Yagize ati: “Nta kintu kibaho ubu cyatugiraho ingaruka ziruta izo twanyuzemo. Ni yo mpamvu mudakwiye kugira ubwoba. Niba utinya gupfa, se ubwo ubwoba buzagukiza?”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwiyubakira igihugu cyabo, bagaharanira kwigenga no kudategekwa n’abandi, kuko u Rwanda rutifuza kuba Ababiligi cyangwa abandi, ahubwo rushaka kuba u Rwanda rwigenga, ruharanira iterambere n’icyubahiro cyarwo.
Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo bikomeje guterwa n’u Bubiligi ku Rwanda, ashimangira ko icyo gihugu gikomeje gusunikira ibindi gufatira u Rwanda ibihano, nubwo bimwe muri byo biba bitazi n’impamvu.
Yavuze ko u Rwanda rudashobora gukubitwa inshuro ebyiri n’inkoni imwe, ndetse ko rufite ubushobozi bwo kwirwanaho no guhangana n’ingaruka zose zishobora guterwa n’uburyo igihugu gikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga.
Yagize ati: “Ubu se koko twapfa kubera ibihano? None se abateje ibi bibazo, ni bo basaba ko dufatirwa ibihano? Iyo ubabajije impamvu, bakubwira ngo ‘Ntituzi neza, ariko u Bubiligi ni bwo bwabitubwiye.’”
Perezida Kagame yagarutse ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko u Bubiligi bwagize uruhare rukomeye mu gutema u Rwanda no kurucamo ibice, bikaba biri mu mpamvu nyamukuru z’ibibazo igihugu cyahuye na byo mu myaka myinshi ishize.
Yavuze ko u Bubiligi bwakomeje kugira uruhare mu bibazo by’u Rwanda na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bugakomeza kurushakamo amakosa no gutambamira iterambere ryacyo.
Ati: “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda, ariko ako gahugu kakadutema, kakaducamo ibice ngo rungane nako. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, ndetse bugakomeza kuduhiga no kuduteza ibibazo. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n’ubu.”
Yavuze ko u Rwanda rutifuza kuba nk’Ababiligi, ahubwo rushaka kuba igihugu cyigenga, gitanga icyizere ku benegihugu bacyo, kitagendera ku bitekerezo by’amahanga ahubwo cyiyubakira ejo hazaza hacyo.
Ati: “Turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije. Tugomba kwiyubaha no kwihesha agaciro, tugateza imbere igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ibihugu by’amahanga bikomeje kugerageza guhatira u Rwanda gufatwa nk’icyaha, bigahora bishakisha uburyo igihugu cyahabwa ibihano. Ariko yagaragaje ko u Rwanda rudashobora gucibwa intege n’ibihano, ndetse ko rwiteguye kubyihanganira no kubirwanya mu buryo bwose bushoboka.
Ati: “Iyo umuntu aguteye agamije kuguhitana, wakora iki? Ngo bakubise umuntu ku musaya umwe agahindurira undi? Ibyo jyewe ntabirimo. Mumbabarire, munyumve, nta n’uwo mbisabye. Ariko nunkubita, nugira amahirwe uzasigara uri muzima. Iyo ni yo dini yanjye, kandi sinzababarira.”
Yanibukije ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birenze ibyo igihugu cyaba gihanganye nabyo uyu munsi, bityo nta mpamvu n’imwe Abanyarwanda bakwiye kugira ubwoba.
Ati: “Nta kintu kibaho ubu cyatugiraho ingaruka ziruta izo twanyuzemo. Ni yo mpamvu mudakwiye kugira ubwoba. Niba utinya gupfa, se ubwo ubwoba buzagukiza?”
Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye n’uburyo amahanga amwe n’amwe akomeza kugerageza kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, akavuga ko ibi ari ibintu bidakwiye. Yasabye amahanga kureka u Rwanda rukigenera uko rwabaho, aho kuba igihugu gihora gitegekwa cyangwa cyotswa igitutu na bamwe bavuga ko bafite ijambo riruta iry’u Rwanda.
Ati: “Twebwe twicaye aha tugateranirwaho n’isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro?”
Yavuze ko hari ibihugu bikomeza kugerageza gutegeka u Rwanda, bigahimba impamvu zitandukanye zo kugiharabika no kugishyiraho igitutu.
Ati: “Baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya. Barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde?”
Perezida Kagame yagarutse no ku buryo u Rwanda ruhora mu ntambara zitandukanye, yaba izishingiye ku iterambere, ku mibereho myiza y’abaturage, ku mibanire n’ibindi bihugu, n’intambara yo kwirwanaho mu gihe rusumbirijwe.
Ati: “Reka mpere ku bya mbere by’ibanze, ari ibijyanye n’amajyambere, ibikorwaremezo… ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ari ibijyanye no gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bishobore, tugendere hamwe, ari ibijyanye n’imibanire yacu n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere, yaba amahanga yandi, ibyo byose, navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere ku buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kwihagararaho, rukirwanaho kandi ntiruzemera umuntu uwo ari we wese ushaka kurukandamiza.
Yagize ati: “Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana nabo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro.”
Yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba kugira imyumvire y’uko igihugu cyabo ari icyabo, bakagikunda, bakakirinda kandi bakakirwanira uko bishoboka kose.
Ati: “Iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, rwose tukabiyuhagira.”
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X