Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora kongera kuba mwiza, nyuma y’igihe ibihugu byombi bidacana uwaka.
Ibi yabigarutseho ku wa 16 Werurwe 2025, ubwo yaganirizaga abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwegera abaturage cyabereye muri BK Arena.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo za Leta zihanganye n’umutwe wa M23, ndetse n’uburyo u Rwanda rukomeje kwitirirwa izi ntambara.
Yagaragaje ko u Bubiligi, bwakolonije u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje kugira uruhare mu bibazo by’aka karere, bushishikariza isi gufatira u Rwanda ibihano.
Yavuze ko ibi byanatumye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bishyirwa hamwe ngo byinjire mu bibazo bihangayikishije u Rwanda, ariko agaragaza ko hari icyizere cy’uko umubano n’u Burundi ugiye kongera kuba mwiza.
Yagize ati: “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu ngo birwanye u Rwanda. Ariko uko bigenda bikemuka, turimo gushaka uburyo tubana neza na bamwe muri bo.”
Nubwo atigeze avuga u Burundi mu buryo butaziguye, abasesenguzi ba politiki bahise bumva ko ari bwo yashakaga kuvuga, cyane ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko ibiganiro bigamije gukemura ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bikomeje, kandi biri mu nzira nziza.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamba mu mpera za 2023, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa RED Tabara wagabye igitero muri Zone Gatumba, i Bujumbura.
Ibi birego u Rwanda rwabihakanye, ruvuga ko rutigeze rugirana imikoranire n’uyu mutwe.
Nubwo u Burundi bwirengagije ibisobanuro byatanzwe n’u Rwanda, bugafunga imipaka ihuza ibi bihugu mu ntangiriro za 2024, ibiganiro byahise bitangira kugira ngo umubano wongere usubire mu buryo.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wari uyobowe na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, nawo wageze hagati kugira ngo ukemure iki kibazo.
Gusa, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, umubano wakomeje kuzamo igitotsi kuko Perezida Ndayishimiye yakajije amagambo akarishye ku Rwanda, ashimangira ko yiteguye kururwanya.
Mu kiganiro cye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwakomeje kwibasirwa n’ibihugu bimwe na bimwe bikomeye, birimo u Bubiligi, bushinja u Rwanda ibibazo by’akarere nyamara bwari bwo bwabiteye.
Yagize ati: “U Bubiligi bwakolonije ibi bihugu uko ari bitatu, ariko bugakomeza kwereka isi ko u Rwanda ari rwo kibazo. Kandi ni bo nyirabayazana!”
Si ubwa mbere u Rwanda n’u Burundi bijya mu makimbirane bikaza no kuyakemura, kuko hagati ya 2015 na 2020 umubano wigeze kuzamba ariko nyuma imipaka yarafunguwe. Ibi bitanga icyizere ko na none hari amahirwe yo gusubukura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X