Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe n’u Bufaransa, kubera uko biri kwitwara mu bibazo byugarije ibihugu bya Niger na Gabon.
Ibi bihugu bombi biheruka kubamo Coup d’état za gisirikare zashyize iherezo ku butegetsi bw’abari ba Perezida babyo.
Nko muri Niger ku wa 26 Nyakanga uwari Perezida w’iki gihugu yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda, mbere yo gusimburwa na Général Abdourahamane Tchiani wari ubakuriye.
Ibyabaye muri Niger byongeye kuba ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo Ali Bongo Ondimba wari Perezida wa Gabon kuva muri 2009 yahirikwaga ku butegetsi n’abasirikare bari bashinzwe kumucungira umutekano.
Ni Coup d’état yayobowe na Général Brice Clotaire Oligui Nguema wahise atangazwa nka Perezida wa Gabon by’agateganyo.
Haba muri Niger ndetse no muri Gabon, Coups d’état zakorewe abari ba Perezida ba biriya bihugu zakirijwe yombi n’abaturage.
Ni Coups ku rundi ruhande zamaganiwe kure n’ibihugu by’ibihangange, by’umwihariko u Bufaransa bwakoronije biriya bihugu byombi ndetse n’incuti zabwo zirimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nko kuva mu mpera za Nyakanga ubwo Mohamed Bazoum yahirikwaga ku butegetsi bwa Niger, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byakunze kotsa igitutu abasirikare bafashe ubutegetsi babasaba kubusubizaho Bazoum.
Ku wa Gatatu Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika bwo yashishikarije igisirikare cya Gabon “kubungabunga ubutegetsi bwa gisivile”, inashishikariza “ababigizemo uruhare kurekura no gutuma habaho umutekano w’abagize guverinoma”.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Steve Clemons w’Umunyamerika, yanenze iriya myitwarire ya Amerika n’u Bufaransa.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko igihangayikishije Abanyamerika n’Abafaransa ari amabuye y’agaciro kuruta imibereho myiza y’abaturage ba Niger na Gabon.
Ati: “Uyu munsi ku bijyanye na Gabon na Niger, Abanyamerika n’Abafaransa bahangayikishijwe cyane n’uburyo umutungo kamere bavana muri biriya bihugu uzakomeza kuboneka, ariko mu by’ukuri rwose ntibitaye ku mibereho myiza y’abaturage ba biriya bihugu.”
U Bufaransa busanzwe butunzwe cyane na Uranium bucukura muri Niger, gusa kuva Bazoum yahirikwa ku butegetsi Uranium bwavanaga muri kiriya gihugu yarahagaritswe.
Niger na Gabon kandi biri mu bihugu u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikuramo amabuye menshi y’agaciro, by’umwihariko zahabu.
BWIZA
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com