Perezida Kagame yakomoje ku bantu bagufi bifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu ukwiriye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda kubera ubugufi bwe kuko buri wese afite icyo yashobora kurenza undi uko yaba areshya kose. 

Perezida Kagame yabigarutseho nyuma yo kugaragarizwa na Yves Ahishakiye uri mu rubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa13 ko hari igihe umuntu agira ubushake bwo kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda akagira ikibazo cy’uko areshya bitewe n’ibipimo byashyizweho. 

Ahishakiye ati “Ndabashimiye kuba mutwemereye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ariko hakaba hari ikibazo gikunda kugaragara, umuntu akaba yifitemo ubushake n’intego kuva akivuka n’ibisabwa byinshi abyujuje, akaza kugira ikibazo cy’uko areshya kubera ibipimo mwashyizeho. Nta muntu uba warabigizemo uruhare kuba wenda yarisanze areshya uko areshya ariko ugasanga umutima wo kujya mu Ngabo z’u Rwanda yarawuvukanye.” 

Ni ingingo uyu musore yagarutseho nyuma y’uko Perezida Kagame yari yashishikarije uru rubyiruko kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda kuko umusanzu warwo ukenewe, ibyo rwaba rwarize byose. 

Ni impanuro Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa ryari rimaze iminsi ribera i Nkumba mu Karere ka Burera. 

Ryahurizaga hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga n’urwo mu Rwanda rwiga mu mashuri mpuzamahanga. 

Nubwo uyu musore yagaragaje ko kuba mugufi bishobora kubuza umuntu kwinjira muri RDF, mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bushyira hanze bushaka kwinjiza abasirikare bashya nta hantu na hamwe mu bigenderwaho hagaragara indeshyo. 

Mu gusubiza uyu musore Perezida Kagame na we yavuze ko “icyo kibazo (cy’indeshyo mu gisirikare) cyari kitaramugeraho. Turagikemura rwose icyo kiroroshye.” 

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko nta muntu ukwiriye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda, kuko yaba abantu bagufi n’abarebare usanga buri cyiciro gifite umwihariko w’ibyo gikora neza kurenza ikindi. 

Ati “Ahubwo buriya mu gisirikare hari ibikeneye abantu bagufi burya, ntabwo ujya ubona bamwe basimbuka mu kirere, bakamanuka bibarangura, burya umuntu wa metero ebyiri byamugora kurusha uwa metero imwe n’igice, buri wese afite umwanya.” 

Yakomeje avuga ko hari n’ibihe usanga abantu bagufi boroherwa no kwinjira mu modoka z’intambara kurenza abarebare. 

Ati “Urabona izi modoka z’intambara, zimwe hari abantu bagorwa no kwigonda ngo bajyemo, umugufi ayijyamo byoroshye, ariko ni ukureba kuba na none wakwikorera imbunda igusumba nabyo ni ikibazo nubwo hari n’ingufi Ushobora gukoresha. Njye nta mbogamizi Ndabona yo kuba umuntu mugufi yakwinjira mu gisirikare icyo kibazo rwose ndakigukemurira.” 

Perezida Kagame ubwo yasozaga iri torero, yagarutse ku myitozo njyarugamba uru rubyiruko rwahawe, avuga ko ari umusogongero w’ibikorwa n’Ingabo z’Igihugu (RDF). 

Yavuze ko abafite ubushake bwo gukorera igihugu bari muri RDF, bahawe ikaze kuko ari umwuga utabangamira ibyo umuntu ashaka kugeraho. 

Ati “Bamwe muri mwe rero cyangwa mwese nimushaka muzagaruke. Mugaruke mujye mu mwuga wubaka, urinda igihugu. Ingabo z’Igihugu (RDF) muri yo uko yubatse n’uko ikomeza kwiyubaka, iyo wize uri umuganga uraza ugakomeza kuba umuganga muri RDF […] Iyo wize amategeko urataha ukabona umurimo ujyanye n’umwuga wawe w’amategeko mu mwuga wo kurinda igihugu, ntaho binyurana. Ntacyo mutakaza na busa.” 

Perezida Kagame yavuze ko ikinyabupfura no kwitanga ari byo by’ingenzi muri RDF kugira ngo ubashe kugera kucyo ushaka n’icyo igihugu gishaka. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *