Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ y’Ingabo z’u Rwanda, yambaye impuzankano ya gisirikare

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiranye imyitozo yo kumasha y’ingabo z’u Rwanda. 

Ni imyitozo yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro kuri uyu wa Kane izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bibinyujije ku rubuga rwa X byatangaje ko ari imyitozo ikomatanyije ihuza imitwe itandukanye y’ingabo izirwanira mu kirere no ku butaka. 

Iyo myitozo yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04’, yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. 

Ni imyitozo iba igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi. 

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bayobozi. 

Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo ari izikiri mu mirimo ndetse n’izitakiri mu mirimo. 

RDF ntibereyeho gushoza intambara – Perezida Kagame 

Perezida yabwiye Ingabo z’u Rwanda ko Igisirikare cy’u Rwanda RDF kidashinzwe gushoza intambara, ahubwo ko akazi kacyo ari uguharanira amahoro. 

Ni ubutumwa yagejeje ku ngabo ubwo yakurikiranaga imyitozo yo kumasha y’ingabo z’u Rwanda yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023, izwi ku izina rya Exercise Hard Punch 04/2023. 

Yagize ati: “RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje”. 

Umukuru w’Igihugu yakomeje asobanura ko kuzuza inshingano babifashwamo no kurangwa n’ikinyabupfura.
Ati: “Disipulini (Ikinyabupfura) ni urufunguzo rudufasha kugera ku ntego mu nshingano dukora zose. Disipulini ituma na ya mikoro tudafite mu buryo buhagije ajya aha ngombwa ntiyangirike, amikoro ajya ahangombwa ntiyangirike. 

Disipulini rero nayo ntabwo ihagije ariko ni yo twubakiraho; hari ukumenya, hari ukwiga bizamura bwa bushobozi, kuko ushobora kugira disipulini, waba udafite ubumenyi, udafite kwiga, udafite amahugurwa, iyo disipulini ubwayo gusa utubakiyeho ntaho ikugeza.” 

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kandi iyo disipulini itagarukira ku kurinda amahoro, ahubwo ijyana no kubaka igihugu. 

Ati: “Ndabanza mpere ku myumvire n’umwuga nka RDF, ntabwo turinda igihugu gusa, twaranacyubatse turacyubaka n’ubu turacyakomeza kucyubaka.” 

Iyo myitozo iba ikomatanyije igahuza ingabo zirwanira mu kirere no ku butaka ndetse n’ingabo zidasanzwe (Special Force), iba igamije gukarishya ubushobozi bwabo, bakamenya uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi. 

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bayobozi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *