Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko gutsindwa k’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine, atari cyo gisubizo cya nyacyo mu kubaka amahoro.
Ubwo yari i Strasbourg ku wa Mbere, Macron yagize ati: “Ejo tuzaba dukeneye kubaka amahoro, ibyo ntimubyibagirwe. Tuzaba dukeneye kubigeraho dufite Ukraine n’u Burusiya ku meza”.
Macron yavuze ko kugira ngo amahoro arambye agerweho, buri ruhande rugomba kuzaba ruhari, kandi ko bitazagerwaho hari uruhande rumwe rwahejwe cyangwa se “rwakojejwe isoni”.
Yakomeje avuga ko mu gihe amahoro azaba yagarutse ku butaka bw’u Burayi, hazubakwa inzego zihamye z’umutekano zitagamije kugerageza uruhande urwo arirwo rwose cyangwa kugira urukozwa isoni.
Ati: “Yewe zitagamije no kwihorera”.
Macron yavuze ko ikigamijwe muri iki gihe ari uko ibihugu byose by’u Burayi, bikorana ku buryo bifasha Ukraine kongera kugira amahoro kandi bigizwemo uruhare n’u Burusiya.
Perezida Emmanuel Macron kandi yatangaje ko byaba ari ukwigiza nkana kuvuga ko mu gihe cya vuba, Ukraine ishobora kwinjira mu Ubumwe bw’u Burayi.
Ahubwo, yazamuye igitekerezo cyo kurema undi muryango wa politiki waba uhuriza hamwe ibihugu bisangiye indangagaciro z’u Burayi.
Ni umuryango ngo wabasha no kwakira u Bwongereza, butakiba muri EU nyuma yo kwivanamo mu 2016.
Macron kuri uyu wa Mbere yavuze ko bizafata “imyaka ibinyacumi” kugira ngo umukandida nka Ukraine yinjire muri EU.
Ni igitekerezo cyanashyigikiwe na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, wavuze ko “ari igitekerezo cyiza”.
Ukraine ihanganye n’u Burusiya mu ntambara kuva muri Gashyantare 2022, irimo gushaka kwinjira muri EU, ndetse Komisiyo y’uyu muryango yatangaje ko izasubiza kuri ubwo busabe mu kwezi gutaha.
Icyakora, Macron asa n’uwabwiye Ukraine gusubiza amerwe mu isaho, na mbere y’uko babona igisubizo kinyuze mu nzira zagenwe.
Yagize ati ati: “Ndimo kubivuga nshyize mu gaciro, uburyo tugomba abanya-Ukraine. Dushobora kubikora mu buryo bwihuta… ariko kwakira umukandida nka Ukraine, tunarebye ibintu tugenderaho mu kwemerera umunyamuryango, bishobora gufata imyaka ibinyacumi kugira ngo Ukraine yinjire mu Ubumwe bw’u Burayi”.
Ukraine yanashakaga kwinjira mu ihuriro rya gisirikare ry’ibihugu birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika (NATO), ari nabyo byazamuye uburakari bw’u Burusiya bikageza ku ntambara yeruye.
Ukraine ariko iheruka kuvuga ko itacyinjiye muri uyu muryango, nubwo kuyemerera byashoboraga kugorana, ahubwo irimo gushaka uburyo yakwizezwa umutekano.
Ubukungub’u Budage buri mu mazi abira
Umwe mu mpuguke mu bukungu yavuze ko u Burusiya buramutse bufunze gaz yabwo, urwego rw’inganda rwaba ruri mu bibazo ku buryo ubukungu bwasubira inyuma cyane.
Ni igikorwa kandi ngo cyatuma imirimo isaga 500,000 itakara.
Achim Truger wo mu Nama y’impuguke za Leta y’u Budage, yabwiye ikinyamakuru Rheinische Post ko byagira ingaruka nyinshi, kuko gaz iva mu Burusiya yari yihariye 55 ku ijana by’ibicuruzwa u Budage bwatumije hanze mu mwaka ushize.
Mu kwezi gushize ikigo Gazprom cyo mu Burusiya cyahagaritse gaz yoherezwaga muri Pologne na Bulgaria, nyuma y’uko byanze kuyigura mu ifaranga rya Ruble, rikoreshwa mu Burusiya.
Ambasaderi w’u Burusiya muri Pologne yasagariwe
Kuri uyu wa Mbere, ambasaderi w’u Burusiya muri Pologne yatewe irangi ry’umutuku mu isura n’abantu bigaragambyaga, bamagana intambara yo muri Ukraine.
Bamugose ubwo yajyaga gushyira indabo ku mva ishyinguwemo abasirikare b’aba-Soviet, mu kwizihiza imyaka 77 ishize batsinze u Budage bwayoborwaga n’aba-Nazi, mu ntambara ya kabiri y’isi.
Icyakora, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Alexander Grushko, yavuze ko badateganya gufunga ambasade bafite mu Burayi nubwo kugeza ubu impande zombi zirebana ay’ingwe.
Yabwiye ibiro ntaramakuru RIA ati: “Uwo ntabwo ari umuco wacu. Dutekereza ko akazi k’abaduhagarariye muri dipolomasi ari ingenzi”.
U Buyapani bwafatiye u Burusiya ibindi bihano
U Buyapani bwatangaje ko bugiye kongera ibihano byafatiwe u Burusiya, birimo kongera urutonde rw’imitungo y’abaherwe yafatiriwe no guhagarika ibicuruzwa bimwe byoherezwagayo.
Icyakora u Buyapani bwatangaje buzitonda ku cyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bwose cyane cyane bujyanye no kugura mu Burusiya ibijyanye n’ingufu, nk’uko minisitiri w’inganda yabitangaje.
Amagambo ya Koichi Hagiuda yaje nyuma y’uko u Buyapani bwashyigikiye icyemezo cy’ibihugu birindwi bifite ubukungu bunini (G7), cyo guhagarika kugura peteroli mu Burusiya.
Hagiuda yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zizagira uruhare runini nk’igihugu kiza mu bya mbere ku isi mu bucukuzi bwa peteroli na gaz, kugira ngo haboneke ibihagije ku isoko.
Ibisasu byasanze Charles Michel muri Ukraine
Perezida w’inama y’u Burayi, Charles Michel, ku wa Mbere yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Odessa muri Ukraine, misile z’u Burusiya zimusangayo ku buryo yaruhukiye mu bwihisho.
Michel yasuye umujyi wa Odesa ukora ku nyanja y’umukara, ahura na Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denis Shmyhal. Bizihizaga umunsi w’ukwishyira hamwe k’u Burayi.
Umwe mu bayobozi bakuru mu Ubumwe bw’u Burayi (EU) yatangaje ko Michel yashakaga kwirebera bimwe mu bikorwa bimaze gusenywa kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira.
Yakomeje avuga ko “Muri iyo nama na Minisitiri w’Intebe, abayitabiriye bayiciyemo hagati bajya kwihisha, ubwo misile zari zongeraga kugwa ku mujyi wa Odesa”.
Michel ni we ushizwe guhuza ibikorwa by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 27 bagize EU.
Uru rugendo rwe rwazamuye impaka ku mutekano w’abayobozi nk’aba, baba bazi ko umujyi urimo kuraswa ariko bakawujyamo.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burayi, Roberta Metsola na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, nabo baheruka mu ngendo mu murwa mukuru Kyiv.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%