Perezida Museveni wa Uganda yashyizeho umusimbura wa Jenerali wavugwagaho guhondagura abasirikare

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Brigadier Asaph Nyakikuru Mweteise umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC). 

Nyakikuru wazamuwe mu ntera mu mezi abiri ashize avanwe ku ipeti rya Colonel, yasimbuye Brig Gen Charity Bainababo. 

Bainababo mu minsi ishize yoherejwe ku masomo, nyuma y’igihe bivugwa ko yajyaga ahondagura bamwe mu basirikare ba Uganda. 

Nyakikuru wamusimbuye yari asanzwe akuriye umutwe w’abakomando bo muri Special Forces ya Uganda. 

Uyu musirikare asanzwe azwiho kugira ubunararibonye mu bikorwa byihariye bya gisirikare. 

Nyakikuru ni umwe mu bakomando ba UPDF barashe inyeshyamba za Al Shabaab, bakazirukana mu mujyi wa Mogadishu zari zarigaruriye mu myaka yashize. 

Icyo gihe ingabo za Uganda kandi zarokoye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia nyuma y’uko ingoro barimo yari yatewe na Al Shabaab. 

Usibye muri Somalia, Brig Nyakikuru yanayoboye ingabo za Uganda zaburijemo umugambi wa Dr Riek Machar washakaga gukorera coup d’etat Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo muri 2013. 

Nyakikuru ni we wateguye byihuse ingabo zahise zigota Perezidansi ya Sudani y’Epfo zikayicungira umutekano, icyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo ndetse n’ahandi hantu hakomeye i Juba. 

Muri aho hantu harimo ikibuga cy’indege cya Juba, mbere yo kwirukana ingabo za Riek muri uriya mujyi. 

Nyakikuru yanarwanye muri za Operasiyo nyinshi ingabo za Uganda zagiye zikora zihanganye n’inyeshyamba za ADF ndetse n’iza LRA ya Joseph Kony. 

BWIZA

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *