Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye Antoine Cardinal Kambanda, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, uri mu ruzinduko mu Burundi.
Perezidansi y’u Burundi yatangarije kuri Twitter ko Cardinal Kambanda ari mu Burundi aho yitabiriye inama y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB).
Cardinal Kambanda yari kumwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hamwe na bagenzi be babiri bo mu Burundi. Perezida Ndayishimiye yabakiriye ari kumwe na Madamu we Angeline Ndayubaha.
Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), ryashinzwe kuwa 6 Kamena 1981, ikaba ihuza Abepiskopi bo mu bihugu byombi.
Ifite intego yo gusangira amasomo n’ubunararibonye mu ikenurabushyo.
Kuri ubu iyobowe na Musenyeri Gervais Banshimiyubusa wa Diyosezi Ngozi, Musenyeri Philippe Rukamba n’Umunyamabanga, Padiri Lambert Nicitegetse.
Antoine Karidinali Kambanda yakiriwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi biherereye mu Ntara ya Gitega aherekejwe n’abepisikopi bo mu Burundi.
Uruzinduko rwa Karidinali Kambanda mu Burundi ruje rukurikiye urundi rw’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj Jen Albert Murasira wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ku wa Kabiri taliki 15 Werurwe 2022, nibwo Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.
Nkuko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yakiriye itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Murasira Albert.
Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugira buti: “Perezida Ndayishimiye Evariste yakiriye mu biro bye itsinda riyobowe na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen Maj Murasira Albert, rizanye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame”.
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we w’u Burundi mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera intambwe nziza yo kongera gusubira ku murongo.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyatare uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko intambwe irimo guterwa mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi itanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi uzarushaho kugenda urushaho kuba mwiza.
Yagize ati: “Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe”.
“N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda, ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago”.
Mu mwaka ushize ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abaturage, na bwo Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ugenda urushaho kunozwa hashingiwe ku bushake n’imbaraga byashyizwe mu kuvugurura uwo mubano ku mpande z’ibihugu byombi.
Yashimangiye ko hari intambwe nziza yatewe mu mibanire y’u Burundi n’u Rwanda, avuga ko hatekerezwa ku kurushaho kuzamura umubano n’imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi, kandi ko ibiganiro byatangiye, igisigaye ari ukubinoza hakarebwa icyakorwa kugira ngo uwo mubano ukomeze kugenda neza.
Yagize ati: “Ku Burundi, dushaka kunoza umubano wacu kandi n’u Burundi burabishaka, duhereye ku byo twumvise n’ibyo twabonye. Ba Minisitiri bacu n’abayobozi b’inzego z’umutekano barahuye kandi bakomeje guhura”.
“Umubano urarushaho kugenda neza kandi ni ko tubyifuza. Biri mu nyungu z’u Rwanda n’u Burundi kandi tuzakomeza kubishyiramo imbaraga”.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu bisangiye byinshi mu muco n’amateka, wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 ubwo muri icyo gihugu cy’abaturanyi havukaga imivurungano yaturutse ku matora ya Perezida.
Ibyo byatumye Abarundi benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda, abafite ubushobozi berekeza mu bihugu byo hanze y’Afurika.
U Burundi bwashinje u Rwanda rwakiriye abaturage b’impunzi, gucumbikira ababurwanya nubwo rwakiraga abiganjemo abagore n’abana bahungaga bakiza amagara yabo.
Icyo gihe Abanyarwanda bari mu Burundi barahohotewe bashinjwa kuba ibyitso by’u Rwanda nk’igihugu bwabonaga nk’igicumbikiye abanzi.
Umubano watangiye kongera kuvugururwa mu mwaka ushize nyuma y’aho u Burundi buboneye Perezida mushya, Evariste Ndayishimiye.
Kuva ubwo kugeza ubu ibiganiro birakomeje mu rugendo rwo kurushaho kunoza umubano no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano w’Akarere.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi, akaba ari n’amateka icyo gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.
Urwo ruzinduko rwafashwe nk’ikimenyetso ntakuka cy’intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Uretse abayobozi baturutse mu Rwanda bagirira uruzinduko muri iki gihugu cy’abaturanyi gifitanye amateka ahambaye n’u Rwanda, mu minsi ishize u Burundi na bwo bwagiye bwohereza intumwa za Perezida w’u Burundi, izo ngendo zose zikaba zishimangira uburyo kuri ubu ubutwererane bw’ibihugu byombi bukomeje gusubira mu buryo.
Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Perezida Ndayishimiye yohereje Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira n’itsinda bari kumwe bazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye.
Izo ntumwa na zo zaje zikurikiye ibiganiro byagiye bihuza abakuru b’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi, guhanahana abanyabyaha, uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’ibindi bikorwa byagiye bishimangira Intambwe nziza y’izahuka ry’umubano wari ugiye kumara imyaka itandatu ujemo agatotsi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ