Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasabye ko ibibazo bya Niger iherutse guhirikwamo ubutegetsi, bikemurwa mu mahoro aho gukoresha ingufu za gisirikare.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye kuri telefone na mugenzi we wa Mali, Assimi Goita kuri uyu wa Kabiri.
Goita abinyujije ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bibazo byugarije agace ka Sahel Mali na Niger biherereyemo.
By’umwihariko baganiriye ku ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger aho igisirikare cyakuyeho Perezida Mohamed Bazoum wari ku butegetsi.
Ibihugu by’amahanga n’imiryango irimo uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika,CEDEAO byasabye ko Bazoum asubizwa ku butegetsi ndetse CEDEAO yo yatangaje ko ishobora gukoresha imbaraga za gisirikare.
Mu biganiro bya Putin na Goita, hagaragajwe ko intambara atari cyo gisubizo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin rivuga ko impande zombi zemeranyije ko uburyo bwonyine bushoboka ngo ibibazo byo muri Niger bikemuke, ari ibiganiro binyuze mu mahoro n’inzira za dipolomasi.
U Burusiya busanzwe bufite ijambo rikomeye mu bihugu nka Mali na Burkina Faso bihana imbibi na Niger, nyuma y’aho nabyo hakozwe Coups d’Etat abasirikare bakajya ku butegetsi, byateye impungenge ibihugu by’u Burayi na Amerika byari bifite ijambo muri Niger.
Hari impungenge ko uwo mubano w’u Burusiya wakwaguka ukagera no muri Niger, dore ko mu mabendera amaze iminsi yerekanwa n’abashyigikiye igisirikare, iry’u Burusiya ryabaga riri imbere.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize CEDEAO bazahurira muri Ghana, kwitegura igitero gishobora kugabwa kuri Niger ngo hakurweho igisirikare.
Mali na Burkina Faso byamaze gutangaza ko CEDEAO nigaba ibitero kuri Niger, izatabara kuko bizafatwa nko kuvogera ubusugire bw’ibyo bihugu bindi bibiri.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com