Perezida Trump yahishuye icyo yari agamije ubwo yavugaga ko azarangiza intambara ya Ukraine mu masaha 24.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvuga ku isezerano yatanze ubwo yiyamamazaga, aho yemezaga ko azarangiza intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe kitarenze amasaha 24.  

Ku wa 14 Werurwe 2025, Trump yagaragaje ko ibyo yari yaravuze atari akomeje ahubwo yari agamije gutebya. 

Ubwo yabazwaga kuri iryo sezerano, Trump yagize ati: “Naratebyaga ubwo nabivugaga. Icyo nshaka kuvuga ni uko nshaka ko irangira kandi nzabikora ndetse nizeye ko bizagenda neza.”  

Aya magambo yayavuze nyuma y’uko abantu benshi bibajije impamvu igihe yari yatanze cyarenze, ariko intambara igikomeje. 

Muri Gicurasi 2024, Trump yari yatangaje ku mugaragaro kuri Televiziyo ya CNN ko “Abarusiya n’Abanya-Ukraine bari gupfa, nshaka kubihagarika, kandi nzabikora mu gihe kitarenze amasaha 24.”  

Iri jambo ryatumye benshi bamwibazaho ndetse rinatera impaka mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga. 

Kuri iyi nshuro, Trump yagaragaje ko afite icyizere ko ibiganiro biri kugirana n’impande zombi bizatanga umusaruro.  

Intumwa ye, Steve Witkoff, iherutse kugirira uruzinduko i Moscow kugira ngo iganire na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku bijyanye n’amasezerano y’agahenge.  

Trump yatangaje ko ibyo biganiro byagenze neza kandi ko hari ikizere ko intambara izarangira vuba. 

Icyakora, ubwo yabazwaga uko azitwara mu gihe Putin atemera guhagarika intambara, Trump yasubije ati: “Yaba ari amakuru mabi gusa ndatekereza ko azabyemera kuko abantu benshi bari gupfa.”  

Iri jambo ryasize benshi bibaza niba Trump afite uburyo bukomeye bwo kugira uruhare mu kurangiza iyo ntambara, cyangwa niba ari amagambo gusa atagira ingufu za politiki zo gushyirwa mu bikorwa. 

Ibihugu byinshi byakomeje kwitegereza uko ibibazo bya Ukraine n’u Burusiya bigenda bifata indi ntera, by’umwihariko nyuma y’aho Trump atangarije ko ashaka kurangiza iyo ntambara.  

Nubwo hari icyizere gishingiye ku biganiro intumwa ye yagiranye na Putin, ntiharamenyekana niba koko hazabaho amasezerano azagarura amahoro muri Ukraine. 

Kubera ko iyi ntambara imaze imyaka itatu, ibihugu byinshi byahise byinjira mu biganiro kugira ngo birebe uko hashyirwaho uburyo burambye bwo kurangiza amakimbirane.  

Kugeza ubu, Trump yagaragaje ubushake bwo kuganira na Putin, ndetse n’abayobozi ba Ukraine, ariko bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko bishobora kutaba byoroshye kubera ibibazo by’ubushotoranyi n’inyungu za politiki z’ibihugu byombi. 

Ku ruhande rw’abaturage ba Ukraine, benshi bakomeje kugira impungenge z’ukuntu Trump ashobora kuba yakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo intambara irangire.  

Hari abavuga ko bishoboka, abandi bakemeza ko bidasanzwe ko umuyobozi umwe yakemura ikibazo cy’ingutu nk’iki mu gihe gito nk’uko Trump yabisezeranije. 

Nubwo Trump yavuze ko yari agamije gutebya, amagambo ye akomeje kugira ingaruka muri politiki mpuzamahanga, aho abayobozi benshi bakomeje kureba niba koko azashobora kurangiza iyi ntambara nk’uko yabisezeranyije.  

Ikizere cye ko Putin azemera ibiganiro bikomeje guhangayikisha impande zitandukanye, cyane ko ibibazo biri mu ntambara ya Ukraine bifitanye isano n’amateka maremare y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi. 

Mu gihe hakomeje kuba ibiganiro ku mpande zombi, haracyari ibibazo byinshi bikwiye kwitabwaho, cyane cyane ku bijyanye n’uko intambara ishobora kurangira, ingaruka izagira ku Burusiya, Ukraine ndetse no ku Isi yose muri rusange. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *