Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo kizagira ingaruka zikomeye cyane ku Rwanda n’u Burundi.

Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC.  

Ibyo biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri RDC. 

Ibi byatangajwe n’ibiro by’Angola kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, aho byemeje ko nk’umuhuza, izagirana ibiganiro n’abahagarariye M23 kugira ngo hatumizwe itsinda rizahagararira uyu mutwe mu biganiro uzagirana na Leta ya Kinshasa.  

Ni intambwe ikomeye kuko Leta ya RDC yari imaze igihe ihakana ko itazigera igirana ibiganiro na M23, nyamara ubu yemeye ko bizabaho. 

Kuba Leta ya RDC yemeye kuganira na M23 ni igihamya cy’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwatangiye kubona ko igisirikare cye kidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu binyuze mu nzira y’intambara.  

RDC yari imaze igihe igaragaza ko idashishikajwe no kuganira n’uyu mutwe, umaze kwigarurira ibice byinshi by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. 

Uretse igitutu cy’amahanga, igisirikare cya RDC (FARDC) gikomeje guhura n’imbogamizi mu kurwanya M23, kuko ingabo z’uyu mutwe zikomeje gutera imbere no gutsinda ibitero bya FARDC.  

Byongeye, RDC yagiye ishyiraho amafaranga menshi ku mutwe w’abayobozi ba M23. 

Kuba ibiganiro bigiye kuba, bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri politiki y’u Rwanda, cyane ko RDC yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga M23.  

Kuba Leta ya Kinshasa yemeye kuganira na M23, ni ikimenyetso cy’uko idashobora gutsinda uyu mutwe ku rugamba, bikaba bishobora gutuma igabanya umurego mu guharabika u Rwanda. 

Ariko nanone, kuba ibiganiro bigiye kubera i Luanda, bisa nk’ibikura u Rwanda mu biganiro by’amahoro, bikaba bishobora gutuma u Rwanda rubura ijambo mu cyemezo cya nyuma kizafatwa M23.  

Hari impungenge ko RDC ishobora kugerageza gukoresha Angola kugira ngo izane ibisabwa bishyira igitutu kuri M23 n’ibihugu bikekwaho kuyifasha. 

U Burundi na bwo bushobora kugerwaho n’ingaruka n’ibi biganiro kuko bwari bumaze igihe bwohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo gufasha Kinshasa kurwanya M23.  

Nyuma yuko Leta ya RDC yemeye ibiganiro na M23, bishobora gusiga ingabo z’u Burundi zitagifite impamvu ifatika yo kuguma muri RDC, bikaba byatuma zikurwayo cyangwa zigabanywa. 

Ikindi kandi, U Burundi bufite ubushake bwo gukomeza kugaragara nk’umufatanyabikorwa ukomeye wa Kinshasa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.  

Mu gihe RDC izaba yatangiye kugirana ibiganiro na M23, bishobora kugabanya uruhare rw’u Burundi mu bufatanye bwa gisirikare muri ako gace. 

Nubwo ibi biganiro bigaragaza intambwe nshya, haracyari inzira ndende kugira ngo amahoro arambye aboneke.  

M23 isaba ko Leta ya RDC yubahiriza ibyo yemeye mu masezerano ya mbere, harimo guha uburenganzira bwa politiki abayobozi bayo no kwemeza ko impunzi z’Abanye-Congo zari zarahunze zigira uburenganzira bwo gutaha.  

Vivugwa ko Leta ya RDC na yo irashaka gusaba M23 gushyira intwaro hasi no kugirwa umutwe wa politiki. 

Ku Rwanda no ku Burundi, ibi biganiro birashobora kugira ingaruka mu buryo bw’imibanire y’ibihugu, uburyo igisirikare cya RDC kizabyitwaramo, ndetse no mu bufatanye bwa politiki muri aka karere.  

Kuri Tshisekedi, guhuza M23 na Leta ya RDC binyuze muri Angola bishobora kumufasha kubona igisubizo cya politiki gishobora kumurinda kugwa nabi mu matora ari imbere. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *