Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahiye ubwoba bwinshi cyane nyuma yo kumenya umugambi wa Ndayishimiye

Biravugwa ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Guverinoma y’igihugu cye,  bafite impungenge z’uko u Burundi bwabafashaga mu ntambara barwanamo n’umutwe wa M23 bushobora kubatererana mu minsi iri imbere. 

U Burundi bumaze igihe bwarohereje ingabo zirenga 10,000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo gufasha FARDC mu ntambara irwanamo na M23. 

Izi ngabo z’u Burundi na FARDC bari bahuriye mu ihuriro rya gisirikare rinarimo umutwe wa FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’Abazungu ndetse n’Ingabo za SADC. 

Kuva M23 yafata Umujyi wa Goma muri Mutarama uyu mwaka iri huriro risa n’iryahise risenyuka, kuko abacanshuro bari baririmo M23 yabohereje iwabo mu gihe zimwe mu ngabo za SADC zamaze gutaha na ho izindi zikaba zaragotewe muri Goma. 

Amakuru avuga ko mu kwezi gushize ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Bukavu u Burundi na bwo bwacyuye abenshi mu basirikare babwo kugira ngo bajye kurinda umupaka, mbere yo kongera kubohereza muri RDC kugira ngo bajye kurinda Umujyi wa Uvira. 

Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa isanzwe yishyura u Burundi ku bwo kuyoherereza ingabo zo kuyifasha mu ntambara ifite ubwoba bw’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashobora kuyitera umugongo. 

Iki gitangazamakuru kivuga ko izi mpungenge zarushijeho kwiyongera, ubwo rwagati mu kwezi gushize u Burundi bwoherezaga i Kigali abakuriye ubutasi bwabwo mu rwego rwo gucubya umwuka mubi warimo ututumba hagati yabwo n’u Rwanda. 

Bivugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu yamaze kwishyiramo ko u Burundi n’u Rwanda byamaze kwemeranya kutarwana by’umwihariko i Uvira, mu rwego rwo kwirinda ko iyo mirwano yagira ingaruka ku mujyi wa Bujumbura. 

Andi makuru avuga ko n’ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze gutangaza kenshi ko ari ku ruhande rwa Iharanira Demokarasi ya Congo, ku rundi ruhande na we azi neza ko hari urujijo ruri mu gisirikare cy’u Burundi; bijyanye no kuba hari uruhande rw’abasirikare bakuru batumva impamvu u Burundi bwishoye mu ntambara ya Congo. 

Ni urujijo n’ubwumvikane buke byiyongereye, ubwo muri Mutarama uyu mwaka abasirikare benshi b’u Burundi bicirwaga muri Ngungu aho barimo barwanira na M23. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *