Perezida Tshisekedi yongeye gufata icyemezo cyazamuye umujinya w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje gushinjwa ibikorwa biganisha ku kwikubira ubutegetsi n’isesagura ry’umutungo w’igihugu, ibintu byakaje umurego nyuma yo gushyira umukobwa we, Christina Tshisekedi, mu bajyanama be bwite.  

Ibi bije byiyongera ku byaha byavuzwe ku muryango wa Perezida ku gusahura umutungo kamere w’igihugu, by’umwihariko mu ntara ya Katanga. 

Itangazo ryasohowe ku wa 7 Werurwe 2025 n’ibiro bya Perezida ryerekanye impinduka nyinshi mu buyobozi, aho Christina Tshisekedi yagizwe umwe mu bajyanama be bwite.  

Iki cyemezo cyateje impaka, kuko cyashimangiye imiterere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi busa n’ubushingiye ku muryango. 

Ni mu gihe Murumuna wa Perezida, Tshisekedi Tshibanda Jacques, we yakomeje kuba umuhuzabikorwa w’umutekano w’imbere mu biro by’Umukuru w’Igihugu.  

Ubu butegetsi bukomeje gukwirakwiza inshingano hagati y’abagize umuryango wa Perezida, ibintu bikomeje guteza umwuka mubi mu gihugu, aho abaturage benshi babona ibi nk’uburyo bwo kugundira ubutegetsi. 

Christina Tshisekedi, amaze guhabwa izi nshingano, yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko ashimira Imana n’umubyeyi we ku cyizere yamugiriye, ariko ibi ntibyashimishije abaturage benshi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babifashe nk’ikindi kimenyetso cy’ubwiganze bw’imiyoborere idashingiye ku bushobozi, ahubwo ishingiye ku gisa n’ingoma y’umuryango umwe. 

Ibibazo bikomeye biri mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane muri Katanga, byakomeje kuba urusobe.  

Amashyirahamwe y’abacukuzi, abacuruzi n’imiryango itari iya leta bashinja abo mu muryango wa Perezida gusahura umutungo w’igihugu, aho bivugwa ko ubucukuzi bw’amabuye bwanyuranyije n’amategeko bwafashijwe n’igisirikare cy’Igihugu ndetse n’abayobozi bakuru. 

Raporo zitandukanye zagaragaje ko iyi ruswa yageze ahakomeye, aho abo mu muryango wa Tshisekedi bohereza abanyamahanga, cyane cyane abo muri Aziya, kuza gucukura amabuye, amafaranga abivamo agahita yoherezwa i Kinshasa aho kugira ngo afashe iterambere ry’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Byagaragaye ko abashinzwe umutekano basanzwe birukanwe mu birombe bikomeye, maze ingabo zirinda Perezida (GR) zirasimbura, mu rwego rwo kurinda inyungu z’uyu muryango. 

Bamwe mu bayobozi b’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Lualaba bagaragaje ko bambuwe ibirombe byabo ku gahato, ndetse umwe muri bo yavuze ko ibyo akora byose byasenywe n’umuvandimwe wa Perezida, Christian Tshisekedi.  

Ibi byatumye abaturage benshi ba Katanga n’ahandi mu gihugu barushaho kurakara, kuko bazi neza ko uyu mutungo wagombaga kubateza imbere aho kuba igikoresho cyo kwigwizaho imitungo kwa bake. 

Ibi bikorwa bya ruswa n’imiyoborere mibi ya Tshisekedi byateye umujinya ukomeye mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Bamwe mu baturage batangiye kwigaragambya basaba ko ubutegetsi busubiza umutungo wabo ndetse ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu mucyo.  

Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abaturage bari gutegura imyigaragambyo ikomeye, ndetse bamwe mu banyamategeko bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bubiligi batangiye gutegura ibirego bishobora kurega bamwe mu bagize umuryango wa Perezida mu nkiko mpuzamahanga. 

Icyizere abaturage bari bafitiye ubuyobozi cyaragabanutse, ndetse bamwe batangira kubona ko igisubizo cyonyine ari uko ubutegetsi buhinduka.  

Abakurikiranira hafi politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babona ko umujinya w’abaturage ushobora gutera impinduka zikomeye mu gihugu, zirimo kwiyongera kw’imyigaragambyo no kwiyongera kw’imitwe irwanya ubutegetsi. 

Ubutegetsi bwa Tshisekedi buri guhura n’ibibazo bikomeye by’icyizere gike cy’abaturage, imiyoborere irangwa n’icyenewabo, ndetse no gukoresha umutungo wa Leta ku nyungu z’umuryango we.  

Ibi bishobora gutuma ahura n’igitutu gikomeye, haba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga. Amakimbirane akomeje kuzamuka ashobora gutuma habaho imyivumbagatanyo imusaba kuva ku butegetsi. 

Ku mutwe wa M23, Iki cyuho cya politiki, ruswa n’umwiryane mu gihugu bishobora kuwuha urwaho rwo gukomeza kugaba ibitero no gukoresha umujinya w’abaturage nk’intwaro yo kwigarurira imitima y’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Mu gihe aba abaturage baba bakomeje gutakariza ubutegetsi bwa Tshiseked icyizere i, hari amahirwe ko bamwe bazatangira kubona M23 nk’ishobora kuzana impinduka nziza mu gihugu. 

Ruswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugundira ubutegetsi, n’ikwirakwizwa ry’umujinya w’abaturage bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’iterambere rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Imyigaragambyo ishobora gufata indi ntera, ndetse bamwe mu bayobozi bakomeye bashobora gutangira gutekereza uko bakwikiza Tshisekedi mu buryo bwa politiki cyangwa se bugeretseho urugomo. 

Amahirwe yo kubona imiyoborere ihamye aragenda agabanuka, bigashyira RDC mu kangaratete ku bijyanye n’umutekano n’ubukungu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Yagizwe umujyanama bwite wa Perezida Tshisekedi
Christina ni umwe mu bana batanu ba Perezida Tshisekedi na Denise Nyakeru

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *