Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatanze umucyo ku kibazo cya Youssef na Mugadam

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abakinnyi babiri ba Gikundiro, Umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam, bari mu kwezi ko kwitekerezaho ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru. 

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’Inteko Rusange Isanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023 kuri Grazia Hotel, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. 

Mu mezi abiri ashize havuzwe cyane inkuru z’uko Umunya-Maroc, Youssef Rharb ashobora gutandukana na Rayon Sports ndetse ko iyi kipe iri mu nzira zo kumusezerera hamwe n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam. 

Kuri iki kibazo, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasubije ko aba bombi bahawe kwitekerezaho ukwezi kumwe ari na ko kuzagena ahazaza habo muri iyi kipe. 

Ati “Iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera ku marangamutima uba ushaka umusaruro, amasezerano aba avuga ibyo ugomba gutanga n’ibyo uhabwa.” 

“Raporo z’abatoza n’ubuyobozi zasanze abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira na bo ndetse tubandikira dushingiye ku masezerano inzandiko zisaba y’uko dutandukana nk’uko amasezerano abivuga.” 

Yakomeje agira ati “Ariko harimo ukwezi kumwe ko kugira ngo babanze babitekerezeho, ubu rero uko kwezi kuracyarimo ntikurarangira, nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa.” 

Rayon Sports yumvikanye na Eid Mugadam Abakar Mugadam tariki 4 Kanama 2023 maze asinyira Murera ku busabe bw’Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani wayitozaga waje gutandukana na yo nyuma y’imyitwarire idahwitse n’umusaruro udashimishije. 

Youssef Rhab we yagarutse muri Gikundiro muri Nyakanga afitiwe icyizere cyinshi n’abafana ba Rayon Sports gusa umusaruro bari bamwitezeho si wo yatanze, imvune n’urwego rwe rwari rwarasubiye inyuma byatumye atabona umwanya uhoraho muri iyi kipe. 

IGIHE 

Iwobi na Iheanacho mu bihangange Nigeria yageranye mu Rwanda guhangana na Zimbabwe 

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria izakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na Zimbabwe ku Cyumweru, tariki 19 Ugushyingo 2023, yageze mu Rwanda. 

Kagoma za Nigeria zagombaga kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo zakereweho isaha kubera ikibazo cy’indege maze zihasesekara saa Moya zuzuye. 

Iyi kipe yanganyije na Lesotho igitego 1-1 iwayo muri Uyo, igiye gushakira intsinzi ya mbere kuri Zimbabwe mu mukino uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru. 

Abasore 23 barimo 22 bakina ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’umwe gusa w’Umunyezamu wa Enyimba, Olorunleke Ojo, bayobowe n’Umutoza mukuru, José Peseiro, babanje kwerekeza kuri Hotel ya Marriott gufata ifunguro rya mu gitondo no kuruhuka gato mbere y’uko binjira mu modoka umunani zabateguriwe ngo berekeze mu Karere ka Huye aho bari bukore imyitozo yo kunanura imitsi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mbere y’umukino ku Cyumweru. 

Mu Itsinda C, ibihugu bine binganya inota rimwe ari byo Lesotho, Nigeria, u Rwanda na Zimbabwe mu gihe Benin na Afurika y’Epfo zikina kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade yitiriwe Moses Mabhida mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo. 

Abakinnyi 23 bahamagawe guhura n’Umutoza Jose Peseiro wa Kagoma za Nigeria guhura na Lesotho na Zimbabwe 

Abanyezamu: Francis Uzoho (Omonia FC yo muri Chypre); Olorunleke Ojo (Enyimba FC y’iwabo muri Nigeria) na Maduka Okoye (Udinese Calcio yo mu Butaliyani). 

Ba Myugariro: Olaoluwa Aina (Nottingham Forest yo mu Bwongereza; Chidozie Awaziem (Boavista FC yo muri Portugal); Bright Osayi-Samuel (Fenerbahce FC yo muri Turikiya); Bruno Onyemaechi (Boavista FC yo muri Portugal); Kenneth Omeruo (Kasimpasa FC yo muri Turikiya); Oluwasemilogo Ajayi (West Bromwich Albion yo mu Bwongereza); Calvin Bassey (Fulham FC yo mu Bwongereza) na Jamilu Collins (Cardiff FC yo muri Ecosse). 

Abakina hagati: Raphael Onyedika (Club Brugge yo mu Bubiligi); Joe Ayodele-Aribo (Southampton FC yo mu Bwongereza); Frank Onyeka (Brentford FC yo mu Bwongereza) na Alex Iwobi (Fulham FC yo mu Bwongereza). 

Ba Rutahizamu: Kelechi Iheanacho (Leicester City yo mu Bwongereza); Sadiq Umar (Real Sociedad yo muri Espagne); Moses Simon (FC Nantes yo mu Bufaransa); Ademola Lookman (Atalanta FC yo mu Butaliyani); Nathan Tella (Bayer Leverkusen yo mu Budage); Taiwo Awoniyi (Nottingham Forest yo mu Bwongereza); Terem Moffi (OGC Niceyo mu Bufaransa) na Victor Boniface (Bayer Leverkusen yo mu Budage). 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *