Polisi yataye muri yombi Abapolisi bitwikiriye ijoro bakarasa mu cyico abantu batatu bakahasiga ubuzima

Polisi y’igihugu cy’u Burundi mu ijoro ryacyeye yarashe abantu batatu mu cyico. 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko uru rugomo rwatewe n’“ubusinzi ndetse n’imyitwarire mibi y’abapolisi bakorera kuri Sitasiyo ya Ngozi”. 

Aba bapolisi bakaba barasiye bariya baturage mu ntara ya Ngozi ho mu majyaruguru y’u Burundi, aho bahise bapfa. 

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2024. 

Kuri ubu abakoze buriya bwicanyi amakuru avuga ko bamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi mu gihe iperereza rikomeje. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.  Ushobora gukurikirana amakuru yose ya Politiki agezweho ako kanya unyuze hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *