Prince Kid yasabye kuburanira mu ruhame umucamanza arabyanga, yihakana amajwi byavuzwe ko ari aye atereta Muheto.

Umuyobozi w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, hamwe n’umunyamategeko we Me Emelyne Nyembo, bahakanye amajwi byavuzwe ko ari aye atereta Nshuti Muheto Divine.

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 ni bwo Ishimwe yasubiye imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bitatu akurikiranyweho: gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid witabye urukiko ku nshuro ya kabiri rwashyizwe mu muhezo nyuma yo kugaragaza impungenge ku mutekano w’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo nyuma y’uko Inteko Iburanisha igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi yatangiye kuruburanisha ku isaha ya saa tatu n’igice.

Nubwo Ishimwe Dieudonné yagejejwe mu rukiko mu gitondo cya kare, urubanza rwatangiye rukererewe ho iminota 30.

Mbere yo gutangira kuburanisha urubanza, uhagarariye Ubushinjacyaha yahise asaba ijambo maze agaragaza impungenge asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.

Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru bakurikirana bya hafi inkuru z’ubutabera.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya n’impamvu z’abahohotewe.

Ishimwe yabajijwe niba hari icyo abivugaho, asaba ko rutabera mu muhezo kuko n’ifatwa rye ryabereye ku karubanda kandi n’ibyo akurikiranyweho byatangajwe.

Yagaragaje ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge na we yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nkuko na we ibyo aregwa byose biri ku karubanda.

Umwunganira na we yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje busaba ko urubanza rubera mu muhezo babyita ko ari mu nyungu z’abahohotewe, atari ko babibona.

Yasabye ko urubanza rutabera mu muhezo kubera ko impamvu Ubushinjacyaha butanga nta shingiro zikwiye guhabwa kuko uwo yunganira n’ubundi afunze.

Yagaragaje ko kugeza ubu kuba Ishimwe Dieudonné agifunze nta bubasha yagira ku birebana n’abafitiwe impungenge n’Ubushinjacyaha.

Yasabye ko urubanza rwe rwafatwa nk’urusanzwe kuko ataregwa ibyaha by’intambara, asaba ko yafatwa nk’abafungwa basanzwe, ariko umucamanza amusubiza ko ibi azabisobanura ubwo azaba aburana urubanza mu mizi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo bityo asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka iburanisha rigakomeza.

Me Nyembo yahawe ijambo, avuga ko hari amajwi yasakaye, yumvikanamo uwiswe Ishimwe na Muheto, abwira umucamanza ko n’ubwo bataratangira kuburana mu mizi, aya majwi bayamwitiriye.

Ati: “Nta hantu umukiriya wanjye ahuriye na yo”.

Uyu munyamategeko yakomeje asobanura ko aya majwi yahimbwe, hagamijwe kugira ngo dosiye ye izavugwe cyane, maze bigaragare muri rubanda ko ari urubanza rukomeye.

Hashize iminota igera kuri 40 ababuranyi bakiburana kuri nzitizi y’uko urubanza rutaburanishwa mu ruhame, umucamanza yemeza ko ruburanishwa mu muhezo, maze abari mu rukiko barukurikirana barimo n’abanyamakuru bategekwa gusohoka.

Abanyamakuru bamwe bahise bataha, abandi bategerereza hanze kugeza igihe iburanisha ryarangiriye saa sita n’iminota 40, Ishimwe arasohoka, atwarwa n’imodoka y’abafungwa (Detainees Van), asubizwa kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Ishimwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko uregwa we asaba ko yafungurwa akaburana ari hanze. Umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 16 Gicurasi 2022, saa cyenda z’igicamunsi.

Aya majwi afite uburebure bw’iminota 16 yasakaye tariki ya 28 Mata 2022, hashize iminsi itatu Ishimwe atawe muri yombi. Yumvikanamo uwo bivugwa ko ari we abwira uwo ahamagara ‘Muheto’ yo yamwimye ibyishimo kandi amukunda.

Si kenshi uzasanga ku rukiko runaka mu gihe hari ugomba kuhaburanira nka saa tatu ahagera mbere ho iminota 30. Ubundi abanyamakuru n’abandi bitabiriye urubanza nibo bakunze kuzinduka bifuza kureba uko uregwa agezwa ku rukiko.

Abitabiriye urubanza rwa Ishimwe Dieudonné nabo niko byagenze kuko benshi muri bo bahageze saa mbili za mu gitondo ndetse amaso bayatega ku bikingi by’amarembo y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nubwo harimo n’abari batunzeyo camera ngo baze gufata amafoto yinjizwa mu rukiko.

Byaje gutungurana nyuma y’uko bigeze isaha urubanza rwagombaga gutangiriraho abari hanze bagitegereje imodoka isanzwe itwara imfungwa mu gihe ku rundi ruhande urubanza rwari rwanzitse mu cyumba cy’iburanisha.

Saa tatu n’iminota 15 nibwo umunyamakuru wa mbere n’undi muntu utari mu nteko iburanisha, ubushinjacyaha, uhagarariye uburana, umutangabuhamya cyangwa uregwa bageze mu cyumba cy’iburanisha. Ishimwe yari yagezemo kare.

Umutekano wari wakajijwe: Niba warigeze ujya mu rubanza rukomeye bijyanye ahanini n’ibirego uregwa akurikiranyweho, wasanze umutekano wakajijwe ku buryo bwo hejuru.

Ku ruhande rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid na we umutekano wari wakajijwe ku rukiko kuko uhereye ku marembo y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, hari hari abashinzwe umutekano babiri kandi bafite imbunda.

Ku ruzitiro y’urukiko, ni ukuvuga ku butaka bw’urukiko hari abashinzwe umutekano impande n’impande.

Prince Kid ku myambarire ni nta makemwa: Nubwo Prince Kid afunzwe ariko ubona ko akibasha kwiyitaho kuko mu maburanisha ye yombi amaze kugera ku rukiko yambaye ikositimu kandi ubona ko asa neza ku maso.

Kuri iyi nshuro Ishimwe yari yambaye ikoti ry’umukara n’ipantalo yaryo bimwegereye ndetse n’inkweto z’umukara. Umurebye ku maso yari akomeye ndetse yananyuzagamo akamwenyura nubwo ari imbere y’umucamanza yagaragaraga nk’uwazinze umunya.

Gusohoka byabaye ibindi: Nyuma y’uko umucamanza ategetse ko urubanza rubera mu muhezo ku busabe bw’ubushinjacyaha, urubanza rwamaze amasaha abiri n’iminota 30 humvwa ubwiregure bwa Ishimwe Dieudonne ku byaha akurikiranweho ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha

Bijyanye n’uburyo umutekano wari wakajijwe, byasabye ko hashira isaha yose akiri mu cyumba cy’iburanisha mu rwego rwo kwirinda ko itangazamakuru naryo ryari ryahejwe rifata amafoto asohoka mu rukiko.

Byasabye gutegereza isaha n’iminota urubanza rupfundikiwe kugira ngo Prince Kid asohorwe mu cyumba cy’iburanisha.

Ishimwe Dieudonné Ageze hanze yabonye bamwe mu basanzwe ari Inshuti ze ahitamo kubaramutsa akoresheje ikiganza n’akamwenyu ku maso.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *