Prof Alexandre Lyambabaje wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yeguye.

Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo rimenyesha ubwegure bwa Prof Lyambabaje ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UR, Prof Paul Davenport.

Rimenyesha ko “Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda kuva uyu munsi ku wa 6 Gicurasi 2022, kugira ngo atangire ikiruhuko cye cy’izabukuru’’.

Rigira riti “Mu izina rya kaminuza yose, ndashimira Prof Lyambabaje ku musanzu yatanze muri UR mu mezi 14 ashize’’.

Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa Prof. Nosa Egiebor wagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa UR. Ni we ugiye gukora izi nshingano kugeza igihe hazatangarizwa umuyobozi mushya.

Uyu mugabo umaze igihe mu burezi bw’u Rwanda yabonye izuba mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 62 y’amavuko.

Ubusanzwe Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 101 yateganyije ko Umukozi wa Leta ajya mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 65. Icyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 60 ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Kugira ngo abyemererwe hari ibyo asabwa kuba yujuje birimo kuba amaze imyaka 15 atanga imisanzu mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yavuze ko Prof Lyambabaje yasabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kubera impamvu ze bwite.

Yagize ati: “Ni byo itangaza ni ukuri. Prof Lyambabaje yeguye ku mirimo ye. Umuntu ashobora guhagarika inshingano iyo afite impamvu bwite”.

“Impamvu byitwa kwegura ni uko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bivugwa iyo imyaka [65] yageze. Yarabisabye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru hakiri kare ku mpamvu ze bwite’’.

Prof Lyambabaje yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ntangiriro za 2021.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Gashyantare 2021 ni yo yemeje ko Prof Lyambabaje nk’Umuyobozi Mukuru wa UR, yasimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari uwuriho by’agateganyo nyuma yo gukorera mu ngata Phillip Cotton wasoje amasezerano ye.

Prof Lyambabaje yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) agisoreza muri Canada. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mibare [Doctorat] yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

Yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Hagati ya 2000 na 2003 yari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubukerarugendo n’Inganda no guteza imbere Ishoramari n’Amakoperative.

Prof Lyambabaje ari mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yanatanze umusanzu mu bikorwa byo kwihuza kw’Akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yitabiriye zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Comesa.

Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima rusange.

Mu buzima busanzwe, Prof Lyambabaje azwi cyane nk’uwaharaniye iterambere ry’umukino wa Volleyball ndetse yawukinnye nk’uwabigize umwuga mu myaka yo hambere, unamuhesha bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa.

Yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *